AMAKURU IYOBOKAMANA

Iran: Abagabo Babiri Bamanitswe Bazira Kuvuga Nabi Idini Ya Islam.

Iran: Abagabo Babiri Bamanitswe Bazira Kuvuga Nabi Idini Ya Islam.
  • PublishedMay 8, 2023

Ubusanzwe igihano cy’Urupfu gishingiye ku guhabanya n’imyemerere ya cy’Islam ntabwo cyarangwaga muri Iran, usibyeko uyu mwaka wa 2023, mu ntara ya Tehran honyine hamaze kwicirwa abarenga 200 nkuko byatangajwe n’ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu cya Iran.

Imyigaragambyo y’Abaturage bagenda berekeza kuri Ambasade ya Iran i Madrid yabaye tariki 11/02/2023, bamagana kumanikwa kw’Abaturage ba Iran.

Yousef Mehrad na Sadrollah Fazeli Zare, biciwe muri gereza ya Arak iri muri Iran hagati, nyuma yo gufungwa mu kwa 05/2020 kubwo gusebya imyemerere y’Iidini ya Islam binyujijwe kurubuga rwa Telegram ku murongo witwaga “Criticism of Superstition and Religion” nkuko ibiro ntaramakuru bya Judiciary’s Mizan byabitangaje. Ngo aba bagabo bamaze amezi abiri ahabonyine bahatwa ibibazo batemerewe no kugira ababunganira mu mategeko.

 

HRANA (Human Rights Activists News Agency), ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu cyongeyeho ko, mu mwaka wa 2021, Urukiko mpanabyaha rwa Arak, rwakatiye igihano cy’urupfu aba bagabo babiri, Mehrad na Fazeli-Zare, kubwo gutuka intumwa y’Imana Mohammad no gutwika Quran nkuko babyigambaga mubyo banyuzaga kuri murandasi. Ikindi kandi Urukiko rwabakatiye imyaka 6 y’Igifungo kubwo guhungabanya umutekano w’Igihugu. Bivugwa ko urukiko rwisumbuye rwanze ijurira ry’aba bagabo ku myanzuro y’urukiko rukagumishaho igihano cy’Urupfu cyari cyabagenewe, ikindi kandi byavuzwe ko kubigaragara aba bagabo bemeye ibyaha byabo, nubwo uwunganira umwe muri aba bagabo mu mategeko yari yakomeje kugaragaza ko uyu Mehrad arengana.

Abaturage mu mihanda bagaragaza akababaro batewe no kumanikwa kw’ahabanya n’Idini ya cy’Islam.

Itsinda ribungabunga uburenganzira bwa muntu rivuga ko ubucamanza bwa Iran buca imanza bubogamye kandi bugatangaza kwemera ibyaba kubabishinjwa muburyo bw’Ibinyoma nyuma y’Itotezwa rikomeye rikorerwa abashinjwa nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya BBC na Fox News.

 

Mahmood Amiry-Moghaddam, Umuyobozi w’Itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri Iran, yagize ati: “Usibye kuba uku kwicwa kwa Mehrad na Fazeli-Zare ari igikorwa cya bunyamaswa cyakozwe; ni igitutsi k’Ubwisanzure bwa muntu. Urupfu rw’aba bagabo kandi rugomba kuba intandaro y’imibanire myiza hagati y’Ibihugu bigendera k’umahame ya cy’Islam n’Ibyemera ubwisanzure bwa muntu. Nihatagira icyo bikorwaho kandi bizaba ari nko guha rugari Ibihugu bigendera ku mahame ya cy’Islam n’abandi bahuje imyemerere nabyo ku Isi.”

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *