UBUKUNGU

Ipatante mu byoroherejwe kwishyura imisoro mu Nzego z’ibanze

Ipatante mu byoroherejwe kwishyura imisoro mu Nzego z’ibanze
  • PublishedDecember 18, 2023

Mu mavugurura yakozwe na Guverinoma y’u Rwanda mu misoreshereze mu Nzego z’ibanze, ajyanye n’ipatante yarorohejwe bikaba bitanga igisubizo ku bantu bari muri urwo rwego mu bijyanye n’imisoro n’amahoro.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, bavuze ko iri vugurura ryashingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abantu bo nzego zitandukanye zirimo abaturage, abikorera, n’abayobozi b’Inzego z’ibanze.

By’umwihariko abishyura ipatanti binubiraga uburyo basabwa kwishyura bagiye bagaragaza ibyari bikwiye kunozwa mu mitangire y’amahoro n’imisoro basabwa kuko bahurirwagaho n’ababishyuza nka 3, none mu ivugurura byose bitangirwa ivcya rimwe mu kwishyura ipatante.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yagize ati: “Ibyavuguruwe cyane ku ipatante, buriya mu bucuruzi umuntu yishyuraga ipatante, akishyura amafaranga y’isoko n’isuku, umutekano byose ugasanga abishyuza ni benshi barahurira ku muntu umwe, ugasanga abantu barabyinubira ko bishyura utuntu twinshi. Umwe avuye aha yishyuje iki, yahava undi akaba araje. Byarahujwe tubibarira byose mu ipatanti”

Yakomeje asobanura kandi ko hanagenderwa ku bipimo ku buryo umuntu yishyura make hagereranyijwe na mbere y’uko hakorwa ivugurururwa.

Yagize ati: “Umuntu yishyura rimwe akaba yishyuye ibintu nka 3 icya rimwe, kandi n’igipimo nacyo kirapimwa ku buryo yishyura make kandi mu buryo bworoshye kurusha uko byakorwaga mbere.

Ipatanti rero ryishingira kugipimo cy’ibyacurujwe nabyo mu byiciro  bitandukanye. Abacuruza make bishyura make, uko bigenda bizamuka biri mu byiciro ariko inyungu byarahujwe ukishyura rimwe mu gihembwe biramutse ari byo bikoroheye”.

Yongeyeho ati: “Icya 2 wemerewe no kutishyura rimwe mu mwaka, ukishyura mu gihembwe ari byo bikoroheye ariko n’igipimo ubwacyo na cyo  ugereranyije mbere ubu wishyura make kurusha mbere kandi unemerewe kwishyura mu byiciro.

Twabiganiriyeho n’abantu ugasanga hamwe na hasmwe birajya gusa, ubimenya ari uko uganiriye n’ababibamo. Twabiganiriyeho kugira ngo mu by’ukuri amavugurura azasohoke ari igisubizo ku bibazo byagaragajwe n’abaturage”.

Umucuruzi wa butiki mu Karere ka Muhanga, Hafashimana yavuze ko uko yabyumvishe, koko umuntu yishyuriye rimwe ipatanti n’ibindi bajyaga basabwa ari byiza bibaruhuye kwishyura kwa hato na hato utuntu dutandukanye.

Yagize ati: “Aya mavugurura ni igisubizo kuko niba byose tuzajya tubyishyurira hamwe mu ipatanti bizadufasha kudahotra twishyuzwa bya hato na hato amafaranga atandukanye harimo ay’isuku, umutekano n’ipatanti ukwayo. Wasangaga duhora dusabwa amafaranga rimwe na rimwe ukabona bibanagamye”.

Byanashimangiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ko ivugurura ryorohereje abaturage, abashishikariza kumenya ibiteganywamo kugira ngo buzuze inshingano kandi banasobanukirwe n’uburenganzira bwabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyiamana Jean Claude ashishikariza buri wese kumenya uburenganzira n’inshingano

Yagize ati: “Amategeko aravuguruye, icya mbere ni uko abaturage babona amakuru, buri wese akamenya ibimureba bitewe n’ibyo akora ufite umutungo utimukanwa ni byiza ko amenya icyo amategeko ateganya kugira ngo atazagongana nayo, akamenya uburengazira afite n’inshingano ufite nk’umwenegihugu.

Hari abantu bakora imirimo iciriritse, abakora imyuga yoroheje abanyonzi, abamotari abo bantu bose imisoro y’ipatanti irabareba. Barasabwa kumenya uko bimeze, gusa byarorohejwe hahujwe ibintu bitatu ipatanti, umusoro w’isoko n’amahoro y’isuku rusange biba ikintu kimwe umuntu yishyura bikarangira”.

Mukaremera Marie ucuruza ibiryo by’amatungo we yavuze ko no kuba abantu bakwishyura mu byiciro biborohereje.

Yagize ati: “Hari ubwo wasangaga ugomba kwishyura ipatanti, ay’isuku n’ay’umutekano, noneho rimwe na rimwe ugasanga kubyishyurira rimwe bitoroshye, ariko itegeko rishya ryemera kwishyura mu byiciro ni igisubizo cyiza, kizatworohereza kwishyura bitatugoye”.

Aya mavugurura yorohereza abishyura hagamijwe ko babibonamo ibisubizo mu kuborohereza, bakamenya uburenganzira bafite ariko n’inshingano bafite kuko umuturage mwiza ari uwubahiriza amategeko akanamenya n’inshingano afite zo kugira uruhare mu kubaka igihugu, guteza imbere ubukungubw’igihugu.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *