AMAKURU UBUZIMA

Intara y’uburasirazuba bw’urwanda ubusambanyi buraca ibintu kuburyo hitabazwa amatorero n’ amadini ngo bafashe ubuyobozi

Intara y’uburasirazuba bw’urwanda ubusambanyi buraca ibintu kuburyo hitabazwa amatorero n’ amadini ngo bafashe ubuyobozi
  • PublishedOctober 18, 2023

Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, abafatanyabikorwa, amadini n’amatorero n’indi miryango itandukanye ikorera muri iyi Ntara bahorana ubukangurambaga butandukanye bugamije kurwanya no kwamagana abasambanya abangavu bakanabatera inda z’imburagihe ariko umusaruro wabyo ukomeza kuba iyanga kuko iyi Ntara ariyo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abana basambanywa buri mwaka.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu y’umwaka ushize, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza uwo mwaka abangavu bafite kugeza ku myaka 19 babyaye ari 13 004 ku rwego rw’Igihugu. Intara y’Iburasirazuba yihariyemo abangavu 4 797 bangana na 37%.

Mu 2021 abangavu bari batewe inda imburagihe bari ibihumbi 23 ku rwego rw’Igihugu, Intara y’Iburasirazuba yari ifitemo 9 188. Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe nitwo buri mwaka dukunze kuza ku isonga. Nibura mu turere icumi twa mbere iyi Ntara niyo iba ifitemo twinshi.

Ugereranyije n’ubukangurambaga bukorwa buri gihembwe mu turere dutandukanye, iyi mibare yakagabanyutse ariko biranga igakomeza kwiyongera ndetse akenshi buri mwaka iratumbagira cyane kurenza iyo mu mwaka wabanje.

Mukantwari Chantal utuye mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Ruhunda mu Mudugudu wa Nyagahinga, yavuze ko imwe mu mpamvu ituma abana babyara imburagihe bakomeza kwiyongera harimo kuba ababasambanya bakingirwa ikibaba n’abana ndetse n’imiryango.

Yakomeje avuga ko kandi n’ikoranabuhanga ryaje kuri ubu risigaye rigira uruhare mu kurarura abana cyane cyane abatabona abantu bakuru bababa hafi ngo babasobanurire ugasanga ujya kubararura asanga bamutegereje.

Ati “Njye mbona biterwa n’ikoranabuhanga ryiyongereye cyane, uzasanga abana bari kureba filime, bari kuri YouTube bareba ibintu bibararura cyane. Noneho iyo wa mwana atabonye umuntu umuba hafi ngo amusobanurire agira amatsiko yo gusambana akiri muto ugasanga ba bantu baza kumurarura basanze nawe yiteguye kubakira bakaba bamuteye inda.”

Mukantwari asanga Leta ikwiriye guha umwanya inshuti z’umuryango zikajya kuganiriza abana ku mashuri ngo kuko hari abo usanga ababyeyi babo ntacyo bababwira, yavuze ko abana bakwiriye kwigishwa umunsi ku munsi ububi bw’imibonano mpuzabitsina kuva bakiri bato bakanitabwaho birenze uko bikorwa ubu.

Nkunzurwanda John usanzwe ari inshuti y’umuryango mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, we asanga hasigaye hari intege nke mu babyeyi mu kuganiriza abana babo, yavuze ko Leta ikwiriye kongera ubukangurambaga mu babyeyi bakamenya ko bakwiriye kuganiriza abana babo.

Ati “Leta nikomeze yibutse ababyeyi ko aribo ba mbere bakwigisha abana babo kwirinda, ikindi abarimu nibasubire kuri za ndangagaciro twahoranye bazigishe umunsi ku munsi, ababyeyi nabo bisubireho noneho na wa muntu wasambanyije umwana aburanishirizwe mu ruhame nabyo bizakanga benshi.”

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, kuri ubu bari gufasha abana b’abakobwa barenga 2000 batewe inda imburagihe, yavuze ko kuri we abona hari icyagabanutse cyane ugereranyije n’imyaka yashize.

Ati “Riragabanuka kuko ntanze nk’urugero ubu dufite abana 2000 dufasha muri iyi myaka itatu ishize nta n’umwe wongeye kubyara, urumva ko rero wa mwana uba warasambanyijwe tukamufasha atongera kubyara imburagihe, ikindi ubu tugenda dukora ubukangurambaga ku bana kugira ngo batange ibirego kandi twizera ko bizagabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, we asanga ababyeyi bahishira abahohotera abana babo ndetse n’abangavu banga kwatura ngo bavuge uwabasambanyije nabyo biri mu bituma abasambanya abana badacika burundu.

Yakomeje agira ati “Hari ibindi bintu bisa n’aho ari umuco bati uyu muntu wasambanyijwe na nyirarume cyangwa umuturanyi, reka twe kumuvuga ugasanga nabyo bituma bidacika. Hari n’ibindi usanga ababyeyi n’abana bavuga bati nzamuhishira azajya anyishyurira mituweli, ibyo byose usanga bituma bifata indi ntera.”

Visi Meya Mutoni yavuze ko kuri ubu bahagurukiye ibi bibazo byose bituma ihohoterwa ridacika aho biyemeje gufatanya n’inzego zose mu kwegera abaturage, urubyiruko n’abanyeshuri bakaganirizwa, bakerekwa ibibi byo guhishira uwasambanyije umwangavu n’ingaruka bigira ku muryango Nyarwanda birimo nuko uwo muntu akomeza gusambanya n’abandi.

Yavuze ko abakiri bato batangiye gusangwa ku mashuri kugira ngo bigishwe kuvuga oya ndetse banabakangurire kujya batanga amakuru ku bantu baba bashaka kubashuka, ibi ngo byiteze ko bizatanga umusaruro kuburyo n’imibare yagabanuka.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *