IMYIDAGADURO

INDIMBO IMWE Y’UMUNYAFURIKA YAGUZWE N’UMUNYAMERICA ASAGA MIRIYARI

INDIMBO IMWE Y’UMUNYAFURIKA YAGUZWE  N’UMUNYAMERICA  ASAGA MIRIYARI
  • PublishedOctober 2, 2024

Umuraperi w’umunyamerika Curtis James Jackson III uzwi cyane nka 50 Cent yatangaje ko yishyuye arenga miliyari y’amafaranga y’amanaila (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria) indirimbo ya Flavour yitwa Game Changer.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, cyari kigamije guteguza igice cya kane cya filime PowerBook Ghost kigiye gusohoka mu bihe bya vuba.

Uyu muhanzi avuga ko abahanzi bakwiye kujya bakora indirimbo zishobora gukoreshwa mu bintu bitandukanye.

Ati: “Reba nka Flavour afite indirimbo y’ibihe byose, yakomeje injyana ye aguma ku murongo we, none ubu birimo kumucururiza, mu gihe abandi bahanzi bataye umwimerere wabo bagaharanira kumvikana nk’Abanyamerika kandi atari bo, Falvour we yagumye ku mwimerere we kandi ntiyajya kure y’umuco we, none bitumye mwishyura arenze miliyari kubera ko igiye gukoreshwa muri PowerBook Ghost Season 4 muri  Episode 9.”

50 Cent asanga Flavour akwiye kuzahembwa nk’umuhanzi wagumye ku mwimerere we kugeza igihe azavira mu buzima kuko yakoze neza.

Indirimbo Game changer ya Flavour yakoreshejwe muri filime PowerBook Ghost Season 4 igice cya 9 mu gace kayo bakoramo ubukwe.

Uretse kuba uyu muhanzi yarishyuwe akayabo k’amafaranga ku ndirimbo ye kubera yakoreshejwe muri iyo filime, 50 Cent yemeje ko yanishyuwe amafaranga yo kwambika abakinnye muri ako gace (Scene).

Flavour azwi kandi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Big baller, Time to party yafatanyije na Diamond Platinumz, Berna reloaded yafatanyije na Fally Ipupa n’izindi.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *