IMYIDAGADURO

Nel Ngabo Yahishuye Icyatumye Yibasira Okkama Kuri Album Ye Nshya.

Nel Ngabo Yahishuye Icyatumye Yibasira Okkama Kuri Album Ye Nshya.
  • PublishedJune 2, 2023

Nyuma y’uko asohoye album ye nshya ‘Love, Life & Light’; benshi mu bakurikira umuziki batunguwe n’uburyo uyu musore yaririmbye mugenzi we Okkama mu ndirimbo yise ‘Wine & Chill’.

Muri iyi ndirimbo, Nel Ngabo yagize ati “Ndambiwe imikino yawe n’urukundo rureshya na Okkama”, amagambo yafashwe nk’ubushotoranyi kuri uyu muhanzi mugenzi we.

Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE, Nel Ngabo, yavuze ko ari umurongo yanditse ubwo yari muri studio hamwe na Ishimwe Clement.

Ati “Ni njye wakanditse, abumvise indirimbo ni nko kubwira umuntu ngo ndambiwe kunkunda ibintu bitaramba, ndavuga nti se Urukundo rugufi, ndavuga nti ka ninjirire umuntu wanjye!”

Nel Ngabo avuga ko nyuma yaje guhura na Okkama baraganira, ati “Twarahuye ejo bundi arambwira ngo ariko se musaza byagenze gute ko wabanteje, ndamubwira nti wowe uri umuntu wanjye nyine ubwo nawe nubona aho uhera uzankome!”

Iyi ndirimbo ni umwe mu zigize album nshya ya Nel Ngabo yagiye hanze mu minsi ishize, ikaba iya gatatu asohoye mu myaka itatu amaze mu muziki.

Nel Ngabo yavuze ko yiteguye gusubizwa na Okkama mu gihe nawe yakumva hari aho yifuza kumuririmba

Nel Ngabo yavuze ko yahisemo kuvuga kuri Okkama kuko ari inshuti ye yari azi ko ntacyo byamutwara
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *