IMYIDAGADURO

Nyuma y’Igihe Kinini, Yvanny Mpano Adashyira Hanze Ibihangano Bye, Yongeye Gusohora Indirimbo Ye Nshya

Nyuma y’Igihe Kinini, Yvanny Mpano Adashyira Hanze Ibihangano Bye, Yongeye Gusohora Indirimbo Ye Nshya
  • PublishedFebruary 12, 2024

Usibye kuba ari umuhanga mu miririmbire, Yvanny Mpano azwiho n’ubuhanga mu myandikire, dore ko yagiye agira uruhare mu kwandika indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Yvanny Mpano wakoze indirimbo zakunzwe zirimo “Amateka”, “Ndabigukundira”, “Nyuma yawe” n’izindi, yagarutse ku mpamvu zituma abakunzi be batamubona uko bikwiye, avuga ko biterwa n’ubushobozi kuko umuziki uyu munsi kuwukora bihenze.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, nyuma y’uko abakunzi be bamubazaga impamvu yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nyamara badashidikanya ku buhanga bwe.

Yasubije agira ati: “Urabizi gukora umuziki birahenda cyane, gusa nari narabonye abantu dukorana, harimo n’umu diaspora wakunze impano yanjye yiyemeza kumfasha mu buryo bushoboka, ariko kubera inda nini za bamwe mu bo yanyuzagaho amafaranga kugira ngo dukore ibikorwa byinshi, ayo mafaranga ntiyangeragaho yuzuye.”

Yvanny yavuze ko ibyo byatumye afata icyemezo cyo kuba ahagaritse gukorana na bo bituma amara igihe adakora umuziki nk’uko yabyifuzaga ariko atangaza ko abakunzi be bagiye kongera kumwumva kuko ibintu byongeye kumera neza.

Yvanny MPANO 

Uyu muhanzi uvuga ko abakunzi be bagomba kumwitegura, arabihera ku ndirimbo nshya yise “C’est la Vie” aherutse gushyira hanze afatanyije na Social Mula.

Yagize ati: “Ubu natangiranye umwaka n’indirimbo yanjye nshya yitwa “C’est La Vie” nakoranye n’umuhanzi mugenzi wanjye Social Mula. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element naho amashusho afatwa na Musa Ewana.”

Yvanny Mpano yanagarutse ku bahanzi benshi bafite ibibazo nk’ibyo yanyuzemo byo gukorana n’umuntu uri kure, by’umwihariko ku bantu baba muri Diaspora bakunda umuziki w’abahanzi Nyarwanda bakiyemeza kubafasha ariko bikarangira hajemo kidobya hagati yabo.

Ati: “Kuko akenshi usanga hari uwabahuje n’uwo mu diaspora ku buryo ari na we anyuzaho amafaranga yo kugufasha mu bihangano byawe ariko bikarangira ayakoresheje ibye.”

Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu ni njye uvugana na we, ubu nta wundi muntu uri hagati yanjye na we, ubwo urumva ko ngiye guha abakunzi banjye indirimbo nyinshi uyu mwaka.”

Yavuze ko nyuma y’indirimbo ye nshya yise “C’est la Vie” yakoranye na Social Mula, hari n’izindi nyinshi abantu bagiye kumva muri uyu mwaka, byanashoboka akaba ari no gutegura uburyo yakora ibitaramo.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *