IMYIDAGADURO

Indirimbo Ya Kivumbi King Yitwa ‘Wine’ Yagaragaye Ku Byapa Byo Muri New York Times Square

Indirimbo Ya Kivumbi King Yitwa ‘Wine’ Yagaragaye Ku Byapa Byo Muri New York Times Square
  • PublishedDecember 14, 2023

Umuhanzi, Kivumbi King, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira ibyishimo byo kuba indirimbo ye ‘Wine’ yagaragaye kuri ibi byapa bifatwa nk’ahantu hakomeye hamamarizwa ibikorwa bikomeye ku isi.

Ati “Urabibona. Imana iba ikora ibyayo. Mufasa ntabwo yakoze iyi ndirimbo ngo arekere ahubwo yayigejeje kuri New york Times Square ngo na bo bamenye amazina yacu.” Ni ko Kivumbi yanditse kuri X yahoze ari Twitter.

Mufasa uzwi nka ManMade ni we wakoze iyi ndirimbo ‘Wine’.

Ntabwo ari ubwa mbere Umunyarwanda agaragara kuri ibi byapa kuko umwaka ushize Kevine Kagirimpundu uri mu bashinze uruganda rukora inkweto mu Rwanda rwa Uzuri K&Y yabigaragayeho.

New York Times Square ni agace gaherereye mu Mujyi wa New York rwagati gakorerwamo ubucuruzi n’ubukerarugendo. Inyubako zaho ziriho ibyapa cyangwa ibyo bita ‘bose babireba’ binyuzwaho amashusho yamamaza ibikorwa bitandukanye.

Aha hantu basanzwe bita “Crossroads of the World” bivuga isanganiro ry’imihanda y’isi yose, kuko hahurira abantu babarirwa muri za miliyoni bavuye mihanda yose, kuhamamariza ntabwo ari ibintu byoroshye kuko ku isaha imwe bisaba kwishyura 250$.

New York Times Square
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *