IMYIDAGADURO

Nyuma y’Igihe Aba Muri Amerika, Bad Rama Yagarutse Mu Rwanda

Nyuma y’Igihe Aba Muri Amerika, Bad Rama Yagarutse Mu Rwanda
  • PublishedDecember 8, 2023

Umunyemari Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yagarutse i Kigali nyuma y’igihe yari amaze muri Amerika abajijwe iby’irindimuka rya The Mane aruma ahuhaho.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege, aho yabanje kubazwa icyo yari akumbuye.

Mu gusubiza Bad Rama yavuze ko yari akumbuye abanyarwanda muri rusange.

Yabajijwe mu by’ukuri imishinga imuzanye mu Rwanda avuga ko ari ibintu bitatu.

Ati “Sinakivuga mu buryo burambuye, mfite imishinga nje kubamurikira. Icyo navuga cyo intambara maze iminsi ndwana yo kugira ngo mbashe gutunga sosiyete yavukiye hano ariko ikandikwa muri Amerika, igatangira gukora.’’

Yavuze yamaze gutangiza icyo yise ‘The Mane Hub’ muri Amerika akaba afite ibikorwa byinshi ateganya, yiteguye no gusobanurira abanyarwanda.

Ati “Ikindi kinzanye ni uguhura n’umuvandimwe wanjye Moses Olivier Uwimana bitaga Wakwetu, twari twaratandukanye mu 1994 tuza kongera kumubona muri uyu mwaka, no gufungura akabari k’inshuti yanjye ka B-Lounge gaherereye i Nyamirambo.’’

Bad Rama yabajijwe ibya The Mane niba ikiriho mu Rwanda mu gihe avuga ko aje mu bikorwa byayo kandi nta muhanzi n’umwe ugaragara bari gukorana. Uyu mugabo wirinze kuvuga byinshi yavuze ko azabona umwanya wo kugenda abisobanura neza uko iminsi igiye kugenda iza.

Ati “Nababwiye ngo nibyo njemo nzagenda mbisobanura.’’

The Mane ya Bad Rama imaze iminsi icumbagira ndetse abahanzi bose mu Rwanda bayibarizwagamo bamaze kuyivamo bucece.

N’ubwo mu Rwanda bamwe bibaza amaherezo ya The Mane ariko Bad Rama aheruka gufungura ishami ryayo muri Leta ya Arizona muri Amerika, yise “The Mane Entertainment Hub’’ aho avuga kuri we ahubwo kuri ubu ari nk’aho aribwo agiye gutangira ibikorwa bye.

Bad Rama yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane

 

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *