IMYIDAGADURO

Umuhanzi, P Diddy, Amahano Yakoze Mu Myaka 30 Ishize Amusubije Mu Nkiko

Umuhanzi, P Diddy, Amahano Yakoze Mu Myaka 30 Ishize Amusubije Mu Nkiko
  • PublishedNovember 24, 2023

Umuhanzi w’Umunyamerika, Sean ‘Combs’ Diddy wamenyekanye nka P. Diddy yasubijwe mu nkiko n’umugore bahuye mu 1991, amushinja kumusambanya no kumuhohotera nyuma yo kumunywesha ibiyobyabwenge ku gahato.

Ni nyuma y’icyumweru uyu muhanzi w’umuherwe asimbutse ikindi kirego cya Cassie Venture bigeze gukundana, na we wamushinjaga ibyaha nk’ibyo ariko bakaza kubikemura mu bwumvikane.

Ikirego gishya cyatanzwe ni icya Joi Dickerson-Neal uvuga ko guhohoterwa na P. Diddy byabaye mu 1991 ubwo yigaga muri Kaminuza ya Syracuse i New York. Umubano wabo wanatumye P. Diddy amwifashisha mu ndirimbo ze nka Straight From The Soul.

Dickerson yavuze ko umunsi umwe ari muri Mutarama, P.Diddy yamusohokanye muri restaurant imwe ubwo bari mu biruhuko, akanamuherekeza muri gahunda zitandukanye uwo muhanzi yari afite uwo munsi.

Yavuze ko ubwo bari batashye bari mu modoka, uwo muhanzi yamuhatiye kunywa urumogi, akimara kurusomaho ubwenge buragenda.

Barakomeje bajya kuri studio, umukobwa agezeyo kubera ibyo biyobyabwenge ngo ananirwa gusohoka mu modoka. Barakomeje bajya mu rugo rwa P. Diddy ariho uwo mukobwa ngo yaje gusambanywa ku gahato.

Dickerson avuga ko atashoboraga kwangira P. Diddy kuko yari yataye ubwenge. Yongeyeho ko mu kumusambanya, P . Diddy yamufashe amashusho ndetse uwo muhanzi nyuma akajya ayereka bagenzi be.

Ibyo ngo byateye uwo mukobwa ihungabana kugeza ubwo yashatse kwiyahura, yitabaza abajyanama mu bijyanye n’imitekerereze.

Dickerson agaragara mu ndirimbo za P. Diddy nka Straight From The Soul
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *