IMYIDAGADURO

Alyn Sano Yagaragaje Ko Abahanzi Bari Kuzamuka Muri Iki Gihe Bafite Amahirwe Atarigeze Abaho Mbere

Alyn Sano Yagaragaje Ko Abahanzi Bari Kuzamuka Muri Iki Gihe Bafite Amahirwe Atarigeze Abaho Mbere
  • PublishedNovember 6, 2023

Umuhanzikazi Alyn Sano yagaragaje ko abahanzi bari kuzamuka uyu munsi bafite amahirwe yo kuba hari ibikorwa bibashyigikira mu kuzamura impano zabo bitandukanye n’inzira bo banyuzemo kugirango babe bageze ku rwego bariho uyu munsi mu muziki.

Uyu muhanzikazi umaze kwamamarara muri muzika nyarwanda yabigarutseho ubwo yari mu bahanzi bitabiriye itangizwa ry’icyiciro cya gatatu cya ArtRwada-Ubuhanzi ku wa gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023.

Alyn Sano yavuze ko urugendo yanyuzemo kugirango abe uwo ariwe uyu munsi rwamusabye imyaka igera kuri iatanu nyamara abahanzi bari kuza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, bishobora kubafata umwaka umwe kuko hari gahunda nka ArtRwanda-Ubuhanzi zibashyiikira mu kubazamurira impano no kuzigaragaza mu buryo bwihuse.

Ati: “Twebwe bishobora kuba byadusaba imyaka itanu kugirango ujye kuba Alyn Sano ubona hano ariko abahanzi baciye muri ArtRwanda-Ubuhanzi bishobora kugusaba umwaka umwe kugirango ubashe kuba Alyn Sano ubona hano.”

Yakomeje avuga ko bo batari bafite amahirwe nyamara nubwo bari baite impano, ahubwo bagorwaga no kubona aho bazigaragariza, maze akomoza ku rugendo rwamugejeje ku ndirimbo ye ya mbere yakoze.

Yagize ati: “Abana b’u Rwanda dufite impano, ariko ntago twe twari dufite amahirwe yo kugira aho tuzerekanira. Ndibuka kugirango mbashe kubona amafaranga yo gukora indirimbo yange ya mbere, nakoraga Jazz mu ma Resitora, nza kubura akazi kubera bafunze, nagendaga nkomangira kuri buri resitora nahotel mbabwira ngo ndi Alyn Sano mwampaye akazi.”

Alyn Sano yavuze ko nubwo hari aho yakomangaga bakamwangira ahandi bakamwemerera, aribwo buryo yabashije gukusanya amafaranga ye ya mbere yo kujya muri studio agakora indirimbo.

Ati: “Uyu munsi umwana waciye muri ArtRwanda-Ubuhanzi iyo yumvise ibi, aba yumva ataribyo ari nk’amateka.”

Mu gutangiza ArtRwanda-Ubuhanzi icyiciro cya 3, habayeho n’ umwanya wo kungurana ibitekerezo byatanzwe n’abarimo abahanzi, abanyamakuru, n’abandi byagarutse ku bikwiye kunozwa kugira ngo inganda ndangamuco zikomeze zaguke kandi zitange umusaruro.

ArtRwanda-Ubuhanzi yatangijwe mu 2018, ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko.

Alyn Sano yafashe umwanya arabaririmbira

Alyn Sano yafashe umwanya arabaririmbira

Amarushanwa y’ibanze y’Icyiciro cya Gatatu cy’iri rushanwa biteganyijwe ko azatangira ku ya 15 Ugushyingo asozwe tariki ya 9 Ukuboza 2023. Icyiciro cya 3 kandi gitandukanye n’ibindi byiciro byabanje, kuri iyi nshuro ibyiciro bihatanirwa byavuye kuri 6 bihinduka 9.

Abahatana ni abafite imyaka iri hagati ya 18 na 30, bafite impano mu Kwandika no Gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n’Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n’Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.

Kuva ArtRwanda-Ubuhanzi itangiye tumaze kugira ibigo birenga 30 by’imishinga ibyara inyungu byatangijwe n’abahanzi banyuze mu cyiciro cya Mbere cy’iri rushanwa, ndetse bahanze imirimo itandukanye ifite agaciro k’arenga miliyoni 150 Frw

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *