IMYIDAGADURO

Ibirori Byo Kumurika Imyambaro y’Imbere Bya Victoria’s Secret Byagarukanye Impinduka

Ibirori Byo Kumurika Imyambaro y’Imbere Bya Victoria’s Secret Byagarukanye Impinduka
  • PublishedSeptember 26, 2023

Nyuma y’imyaka itanu hataba ibirori by’imideli byo kumurika imyambaro y’imbere bizwi nka ‘Victoria’s Secret Fashion Show’, ubu byagarutse mu isura nshya bihuriyemo ibihangage mu kumurika imideli.

Kuri iyi nshuro ntabwo abantu bazabona abamurika bambaye imyambaro y’imbere batambuka biyerekana gusa, kuko hamaze gutunganywa filimi igaragaza iyi myambaro ariko mu buryo bugaragaza inkuru z’abagore.

Hakozwe filimi mbarankuru yiswe ‘The Tour 23’ isohoka kuri ‘Prime Video’ kuri uyu wa Kabiri. Iyi filimi ikubiyemo ibintu bitandukanye aho yahurije hamwe abahanzi b’imideli baturuka hirya no hino ku Isi.

Imyambaro y’aba bahanzi muri iyi filimi imurikwa n’ibihangage mu kumurika imideli nka Naomi Campbell, Gigi Hadid, Adut Akech, Winnie Harlow, Hailey Bieber n’abandi.

Indirimbo yakoreshejwe muri iyi filimi yakozwe na Doja Cat n’umuhanzi ukomoka muri Colombia Goyo.

Umuyobozi w’ibihangano muri Victoria’s Secret, Raúl Martinez, yavuze ko bashyizeho izi mpinduka mu kwagura ibikorwa by’iyi nzu y’imideli no guha abandi bahanzi umwanya wo kwerekana ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga.

 

Naomie Campbel ni umwe mu bari muri ibi birori

Doja Cat na Naomie bahuriye muri iyi filimi

Iyi myambaro n’iya abahanzi b’imideli batandukanye
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *