IMYIDAGADURO

U Rwanda Rwungutse Ikinyamakuru Cyihariye Cyo Kumenyekanisha Uruganda rw’Imideli

U Rwanda Rwungutse Ikinyamakuru Cyihariye Cyo Kumenyekanisha Uruganda rw’Imideli
  • PublishedSeptember 1, 2023

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, nibwo hasohotse nimero ya mbere y’ikinyamakuru (Magazine) yiswe SENS, izajya isohokamo inkuru zigaruka ku mideli mu kurushaho kumenyekanisha u Rwanda.

Iyi ni magazine izajya isohoka buri kwezi igaruka ku nkuru zikubiye mu byiciro 17 birimo imideli, ubwiza, ubugeni, umuco, ubukerarugendo n’ibindi bigamije kurushaho kumenyekanisha u Rwanda.

SENS izajya ishyirwa hanze mu buryo bw’igitabo ndetse no mu ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwayo, buri wese akazajya ayibona nta kiguzi atanze.

Umuyobozi wa SENS, Mohammad Hammad, yavuze ko bahisemo gukorera iyi magazine mu Rwanda kuko ari igihugu gikungahaye ku muco.

Ati “Twahisemo kujya dukorera iyi magazine mu Rwanda kubera ko ari igihugu gifite umuco uhamye. Twashatse rero kuwuhuza n’imideli n’ubuzima bwa buri munsi kugira ngo tugaragaze ibyiza by’igihugu.”

Yakomeje avuga ko iyi magazine izajya isohokera mu Rwanda ndetse no hanze by’umwihariko mu bihugu bya Afurika, ibi bikazafasha kurushaho kumenyekanisha u Rwanda n’uruganda rw’imideli muri rusange.

SENS izajya yibanda cyane ku nkuru zo mu Rwanda n’izo hanze zifatemo umwanya muto, ikazajya inagaruka ku buzima bw’abantu b’ibyamamare mu ruganda rw’imideli n’ubwiza n’ahandi.

Iya mbere yasohotse hariho Nyampinga w’u Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine, aho aba agaragaza uruhare irushanwa ry’ubwiza yitabiriye ryagize mu iterambere rye.

Mohammad Hammad yavuze ko bahisemo gutangirana na Miss Muheto kuko ari we Nyampinga u Rwanda ruheruka kandi ko bazakomeza gukorana n’abandi bari muri uru ruganda.

Ati “Dufite abantu benshi bakomeye mu mideli ariko twahisemo Muheto kuko ari we Nyampinga uriho, gusa tuzishimira gukorana n’abandi bantu batandukanye.”

SENS Magazine izajya isohoka buri kwezi, ikazajya iboneka ahantu hatandukanye hakorerwa ibijyanye n’imideli n’ubwiza no muri za hoteli. Kuri ubu iri mu Cyongereza ariko barateganya no kuyishyira mu zindi ndimi nk’Ikinyarwanda. Mohammad Hammad wayitangije asanzwe afite ibindi bikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.

Nyampinga w’u Rwanda 2022 Muheto niwe wambere wasohotse muri iyi magazine

Mohammad Hammad yavuze ko iyi magazine igamije kumenyekanisha u Rwanda no kuzamura uruganda rw’imideli

Muheto yagaragaje uko Miss Rwanda yamufunguriye amarembo

Iyi magazine izajya isohokamo ibyamamare bitandukanye mu Rwanda

Hazajya hashiyirwamo n’amakuru yo hanze

Amakuru azajya ayjyamo amenshi ni ayo mu Rwanda

Abanyamakuru bitabiriye umuhango wo kumurika iyi magazine

Amahoteli nayo ntiyahejwe muri SENS
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *