IMYIDAGADURO

Indirimbo ’Calm Down’ Yashyizwe Ku Rutonde rw’Isi Mu Zikunzwe Muri Iyi Mpeshyi

Indirimbo ’Calm Down’ Yashyizwe Ku Rutonde rw’Isi Mu Zikunzwe Muri Iyi Mpeshyi
  • PublishedAugust 26, 2023

Indirimbo Calm Down, umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, yasubiranyemo na Selena Gomez, yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku rwego rw’Isi muri iyi mpeshyi ya 2023.

Ku ya 23 Kanama 2023, nibwo urubuga rwa Spotify rwashyize ahagaragara urutonde rw’indirimbo zikunzwe mu mpeshyi ya 2023 ku rwego rw’Isi, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo ya Divine Ikubor umaze kwamamara muri muzika nka Rema, yaje gusubirwamo afatanyije na Selena Gomez, yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo 20 zikunzwe muri iyi mpeshyi ku rwego rw’Isi, ’Spotify’s global’.

Ni urutonde ruyobowe n’indirimbo yitwa ’Ella Baila Sola’ y’abahanzi bo muri Amerika y’amajyepfo, Eslabon Armado na Peso Pluma.

Uru rutonde ku rwego rw’Isi kandi ruriho izindi ndirimbo z’abahanzi barimo Umwongereza Harry Styles, Umunyamerikakazi Miley Cyrus, Bad Bunny ukomoka muri Amerika y’amajyepfo ndetse n’abaraperi b’Abongereza Dave & Central Cee.

Indirimbo Calm Down ya Rema ni yo rukumbi y’umuhanzi ukomoka ku mugabane wa Afurika yagaragaye kuri uru rutonde, nk’agahigo gakomeye uyu musore w’imyaka 23 yashyizeho.

Muri Kamena uyu mwaka Rema aherutse kujya mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records), nyuma y’uko iyi ndirimbo Calm Down yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zikunzwe kuri Official MENA Chart.

Uru rutonde rumaze igihe gito rutangijwe n’Ikigo gishinzwe gukurikirana ibya muzika ku Isi, ’International Federation of the Phonographic Industry (IFPI)’, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’Abarabu ku Isi.

Iyi ndirimbo Calm Down kandi ifite agahigo mu gihugu cy’u Bwongereza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ’UK Official Singles Top Charts’, aho muri uyu mwaka yamaze ibyumweru 42 mu ndirimbo 10 zikunzwe.

Iyi ndirimbo kugeza ubu iyo yakoze wenyine, imaze kurebwa kuri YouTube inshuro miliyoni 519, mu gihe iyo yasubiranyemo na Selena Gomez imaze kurebwa inshuro miliyoni 605.

Reba indirimbo Calm Down ya Rema&Selena Gomez

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *