IMYIDAGADURO

Imitungo Ya R.Kelly Ikomeje Guterwa Imirwi Hishyurwa Abo Yahohoteye

Imitungo Ya R.Kelly Ikomeje Guterwa Imirwi Hishyurwa Abo Yahohoteye
  • PublishedAugust 24, 2023

Iby’umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R.Kelly, bikomeje kuba ibindi cyane ko imitungo yari yishingirijeho yatangiye kugabanywa abagore n’abakobwa yagiye ahohotera.

TMZ yatangaje ko ifite impapuro zasinyweho n’umucamanza Ann Donnelly wa Brooklyn muri New York, asaba Ikigo cya Universal Music Group gutanga arenga 500 000$ cyari kimufitiye, yagiye ava mu bihangano bye, agahabwa abagore n’abakobwa yahamijwe guhohotera mu bihe bitandukanye.

Uyu mucamanza yari aherutse gutegeka ko 28 000 $ yari ari kuri konti y’imfungwa ya R. Kelly, afatirwa nayo agahabwa abo yahohoteye. Iki cyemezo ntabwo cyakiriwe n’abunganira uyu muhanzi mu mategeko.

R.Kelly muri Kamena uyu mwaka yari yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwe kubera uko ari gufatwa mu gihe ari muri gereza.

Ibi byamenyekanye nyuma y’amajwi y’uyu muhanzi yagiye hanze agaragaza ko uko abayeho biteye agahinda. Ati “Ntabwo nkwiriye gupfa kubera ko umuntu atitaye ku kumenyesha abantu ibiri kumbaho. Ntabwo nkwiriye gupfa muri ubu buryo.”

Akomeza ati “Ni yo mpamvu ndi kuvuga kuri ibi, ni ukubera ko ntewe ubwoba n’ubuzima bwanjye muri aka gace ndimo. Uko mfatwa n’inyamanswa siko zifatwa, kuko zifatwa neza kundusha.”

Icyo gihe R. Kelly yari afite ikibazo cy’itembera ry’amaraso mu kuguru.

Uyu muhanzi w’imyaka 56, umwaka ushize yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda birimo icyo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.
Muri uyu mwaka haje ibirego bishya bimushinja icyaha cyo gukinisha filime z’urukozasoni umwana muto, ndetse abashinjacyaha bamusabiye ko yahabwa igifungo cy’imyaka 25 kikongerwa kuri 30 aherutse gukatirwa.

Mu mwaka ushize, i Chicago uyu muhanzi n’umwanditsi w’indirimbo yahamijwe ibyaha bitatu byo gushora abana mu filime z’urukozasoni n’ibyaha bitatu byo gusambanya abana.

Abunganira uyu muhanzi mu mategeko baherutse gusaba ko habaho urubanza rushya, uru rugateshwa agaciro. Bavuga ko umutangabuhamya mu rubanza yayobeje abacamanza avuga ko ataramenya neza niba azasaba indishyi z’amafaranga.

Iki cyifuzo nticyakiriwe n’inteko iburanisaha. Umwe mu batangabuhamya wahawe amazina ya ‘Jane’ yavuze ko R.Kelly yatangiye kumusambanya anafata amashusho afite imyaka 14.

Ibyaha R.Kelly yagiye ashinjwa mu bihe bitandukanye bishobora kuzatuma asohoka muri gereza afite imyaka 100 cyangwa irenga.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *