Inkumi Yo Muri Canada Igiye Kurushinga na Bahati Wamamaye Mu Itsinda Rya Just Family.
Kuva mu minsi yashize ubukwe bwa Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family n’inkumi yitwa Unyuzimfura Cecile usanzwe atuye muri Canada, bukomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro yo mu Rwanda.
Icyakora, uyu muhanzi ntabwo yigeze akunda kugaragaza umugore we mu itangazamakuru.
Ni umugore uyu muhanzi yagiraga ibanga, agahamya ko adasanzwe akunda kujya mu itangazamakuru ndetse ko yamubujije gushyira hanze amafoto ye cyangwa ayo bari kumwe.
Icyakora cyera kabaye, amafoto yabo yaje gusohoka! Aya ni ayo bafatiye mu Mujyi wa Mombasa ho muri Kenya umwaka ushize ubwo bari bahuriyeyo bagiye kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko yabo.
Ubukwe bwa Bahati buteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2023 na Tariki 5 Kanama 2023 nk’uko integuza zabwo zibigaragaza.
Gusaba no gukwa bizabera ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 27 Nyakanga 2023.
Gusezerana imbere y’Imana ni ku wa 5 Kanama 2023 mu busitani bwa St Paul ari naho hazakirirwa abatumiwe muri ibi birori.
Mu gushaka amakuru, umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi yavuze ko agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri Canada.
Amakuru avuga ko bombi bamaze igihe bamenyanye ndetse mu minsi yashize bahuriye hanze y’u Rwanda, ari nabwo bemeranyije ibyo kubana, Bahati akamwambika impeta.
Ku rundi ruhande amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe, Bahati azahita atangira gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.
Si Bahati gusa uzaba wimukiye hanze y’u Rwanda mu bo babanye mu itsinda rya Just Family kuko Kim Kizito asigaye atuye i Burayi, Jimmy na Chris baherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Croidja atuye muri Afurika y’Epfo.