IMYIDAGADURO

Platini Ugiye Gutaramira Muri Canada Yateguje Igitaramo Gikomeye i Kigali.

Platini Ugiye Gutaramira Muri Canada Yateguje Igitaramo Gikomeye i Kigali.
  • PublishedJune 7, 2023

Platini witegura kujya gutaramira muri Canada yateguje abakunzi be igitaramo gikomeye i Kigali, kizaba icya mbere ateguye nk’umuhanzi ku giti cye.

Uyu muhanzi wamaze guteguza abakunzi b’umuziki we batuye muri Canada ibitaramo bitandukanye, yabwiye IGIHE ko mu minsi iri imbere azaba yamaze kumenya gahunda azakorerayo.

Ati “Kugeza ubu ikintu twamaze kwemeranya ni uko nzakora ibitaramo bizenguruka mu bice bitandukanye bya Canada. Mu minsi mike ndaba namenye imijyi yose nzataramiramo n’amatariki yose y’ibitaramo.”

Platini umaze imyaka itatu atangiye kwikorana umuziki, yavuze ko uretse ibitaramo afite muri Canada, ageze kure imyiteguro y’icyo ateganya gukorera i Kigali.

Ati “Ntabwo abantu barambona mu gitaramo cyanjye nka Platini, nyuma yo kuva muri Canada ndi gutegura gukora igitaramo cyanjye byaba byiza nkanamurikiramo album yanjye ya mbere.”

Ni igitaramo Platini avuga ko kizaba ari kinini icyakora amakuru yacyo yose akazayagarukaho nyuma y’ibyo agiye gukorera muri Canada.

Ibi bitaramo Platini agiye kubikora nyuma y’ibyo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’umwaka ushize.

Platini ugiye gutaramira muri Canada yateguje igitaramo gikomeye i Kigali
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *