IBICE BYOSE

Imyanzuro igiye gufatirwa itangazamakuru ridahwitse rya ( YouTube)

Imyanzuro igiye gufatirwa itangazamakuru ridahwitse rya ( YouTube)
  • PublishedNovember 3, 2023

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, akaba n’Umudepite mu nteko Ishingamategeko, Dr Habineza Frank yatangaje ko hifuzwa itangazamakuru rikora kinyamwuga,avuga ko kuri ubu ryinjiriwe n’iryabo ku muyoboro wa Youtube, yise”Fake Media”

Ibi yabatangaje ubwo ku wa gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023 Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yagezaga ku nama ihuriweho n’imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya guverinoma y’umwaka 2022-2023 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024.

   Ubwo RGB yari imaze gutangaza ibyagezweho mu rwego rw’itangazamakuru,Umudepite mu Nteko Ishingamategeko ,Dr Frank Habineza, yavuze ko uru rwego rukwiye kwitabwaho.

Dr Habineza asanga  ku bakora itangazamakuru ryandika  riri kugenda rikendera bityo rikwiye gushyirwamo imbaraga.

Dr Frank yongeye kuvuga ko itangazamakuru kuri ubu ririmo abarikora ariko atari abanyamakuru b’umwuga bityo bigatuma rimwe na rimwe bakora ibyaha.

Yagize ati “Mbona mwabigenzura kuko bamwe bavuga ko atari abanyamakuru, bakabikora ariko bagakora akazi k’itangazamakuru ariko ngo ntabwo ari abanyamakuru.

Ukabona ko mu nkuru batanga zisebya abantu, zitukana, zimwe zirimo nibyaha. Sinzi icyo muzakubivugaho.”

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi ahereye ku itangazamakuru ryandika ricapisha impapuro(Print Media) riri kugenda ricika,yavuze ko  kuri isi iri kugenda rijyana n’ikoranabuhanga ari yo mpamvu nyamukuru.

Yagize ati “ Ubundi itangazamakuru ryanditse riracyahari,baracyandika nk’uko bandikaga ariko kubishyira ku mpapuro ngira ngo n’uwabaza ababishaka nicyo kigoye.

Mu mibare urabibona, mu Rwanda itangazamakuru ryariyongereye ariko iricapa (Print) si mu Rwanda gusa ku Isi  riragabanuka. “

Dr Usta Kayitesi avuga ko aho Isi igeze abantu bari kwibanda ibijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko hagamijwe kurengera ibidukikije.

Ati “Ukuri ku Isi ni uko kugabanya impapuro. Ubu uwabasaba 5000frw mu ntoki ari urupapuro byagorana cyane kubera yuko si impapuro z’ibitangazamakuru zagabanutse, impapuro zaragabanutse muri rusange.Ahenshi ujya gucapisha  bakakubwira ngo ni ukurengera ikirere.”

Agaruka  uko ryinjriwe n’abakora kitari kinyamwuga yagize ati “Ikibazo cy’itangazamakuru ritari iry’umwuga (Fake media)”, ikintu cyabaye “fake” biragora ku bigenzura, kiba gikwiriye kwimurirwa mu nzego z’iyubahirizwa ry’amategeko.

“Kuko itangazamakuru ritari iry’umwuga(Fake Media) ni iribeshya, kandi ntabwo nziko hashobora kubaho “Fake Media” itabeshya.

Kandi uko kubeshya kudakora kinyamwuga, gufite inzira z’ikurikiranwa.

Ari mu muryango w’Ingenzura ubwabo bafite uko bakwiye kubikurikirana, iyo byambutse bikaba  ibyaha bihanwa n’amategeko, itegeko ryacu rihana ibyaha n’amategeko ahana ibyaha ntazitiwe.

Si uko uwo yabikoreye ku itangazamakuru rya Youtube, iyo icyo yakoze cyitwa icyaha mu itegeko ry’uRwanda,uburenganzira zo gukirirana bufitwe n’inzego zikurikirana ibyaha burakomeza kandi ni ngombwa ko bukoreshwa.”

Dr Usta Kaitesi avuga ko hari gahunda yo kuvugurura politiki nshya y’itangazamakuru bityo bikazafasha gukemura bimwe mu bibazo  rihura nabyo.

RGB ivuga ko yateye inkunga itangazamakuru aho yahaye ishyirahamwe ry’abanyamakuru(ARJ) angana 122,610,073 frw .

Ni mu gihe Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC) ari 192,774,951.

Yahaye kandi abagore bakora umwuga w’itangazamakuru (AREFM) agana na 23,689,932frw .

RGB yateye inkunga kandi ibitangazamakuru 22 angana na 170,937,000frw.inkuru dukesha umuseke

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *