AMAKURU IMIBEREHO

Imvura idasanzwe yangije inzu zigera kuri 30 i Burera na Nyabihu

Imvura idasanzwe yangije inzu zigera kuri 30 i Burera na Nyabihu
  • PublishedApril 30, 2024

Imvura idasanzwe yaguye mu gicuku cyo ku wa 30 Mata 2024 mu bice binyuranye kugeza ubu biravugwa ko yangije inzu zigera kuri 30 zirimo n’izasenyutse burundu, igatwara imyaka, ifunga imihanda ndetse itwara n’amatungo mu Turere twa Burera na Nyabihu.

Mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru imvura ikaze yaturukanye amazi menshi muri Pariki y’Igihugu  y’Ibirunga yasenye inzu 7 mu Murenge wa Rugarama izindi 15 zirangirika.

Hagiye imirima y’ibirayi, iyari ihinzemo tungurusumu n’indi myaka ariko ingano ya hegitari zangiritse n’agaciro k’imyaka yahatikiriye kakaba kataramenyekana.

Bivugwa kandi ko muri ako Karere hari inka ebyiri byamenyekanye ko zatwawe n’amazi n’ibindi byinshi byagiye byangirika bitarangirika.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, ashimangira ko imvura yangije byinshi ariko ko ubu bagiye gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza.

Yagize: “Imvura yaguye mu buryo budasanzwe yangiza byinshi yatwaye inzu n’imyaka, gusa ku bufatanye n’abaturage inka zari zarohamye abaturage bazirohoye. Ikindi ni uko umuryango wa Ingabire Josiane w’imyaka 28 imvura yamusanze mu nzu n’umwana we witwa Irakoze Moses w’imyaka 6, imvura yabasanze mu nzu ku bw’Imana ntiyabahitana igikuta kigwira nyina ku kuguru ubu bose bari ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama.”

Ahandi muri Burera kugeza ubu Imvaho nshya ibashije kumenya amakuru ni uko mu Murenge wa Ghunga n’aho imvura yaturutse mu birunga yangije inzu eshatu n’imyaka inyuranye.

Kugeza ubu umuhanda Gahunga–Kinigi, ntukiri  nyabagendwa kubera ko amabuye yamanuwe n’imvura ava muri Pariki y’Igihugu  y’Iburunga yawufunze.

Mu Murenge wa Kinyabaha ho imvura yatwaye igikoni cy’uwitwa Mudaga Jean Damascene w’imyaka 52, biturutse ku mukingo wagitengukiye, ubu abaturage bakaba barimo kumuha umuganda kimwe ni mu murenge wa Nemba imvura yangije umuyoboro w’amazi wa Ruhunde–Rushara mu mudugudu wa Rebero akagari ka Rubona.

Mu Karere ka Nyabihu na ho imvura yangije ibintu, ifunga imihanda cyane cyane uwa Musanze-Vunga bitewe n’umugezi wa Mukungwa, ikibuga cy’umupira cya Vunga na cyo cyuzuye amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, avuga ko mu bihe by’imvura no muri Mata kugeza Gicurasi imvura ikunda kubakururira Ibiza ariko ngo hari ingamba.

Yagize ati: “Imvura yaguye mu gicuku cyo kuwa 30 Mata 2024; yangije inzu 6 ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye ariko hari amatungo yaguyemo, ubu ingamba dufite ni uko abatuye muri kiriya gice cy’amanegeka bavamo, tugiye kugirana n’abo ibiganiro”.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *