IMIKINO

Impinduka ku marushanwa nyafurika ku makipe yitwaye neza iwayo, zatumye abenshi batekereza ko harimo akaboka k’abanyaburayi

Impinduka ku marushanwa nyafurika ku makipe yitwaye neza iwayo, zatumye abenshi batekereza ko harimo akaboka k’abanyaburayi
  • PublishedApril 16, 2024
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ryamaze kwemeza ko rimwe mu marushanwa ahuza amakipe yitwaye neza iwayo riri gukinwa ku nshuro yaryo ya nyuma. Nyuma y’uko umwe mu bagabo bakomeye mu mupira w’Abanyaburayi Florentino Perez atekekereje gutangiza UEFA Super league akaza kurushwa imbaraga, birasa nibyahise byimukira muri Afurika. Abenshi ntibatnya no kuvuga ko CAF yatekereje African Football League igendeye ku gitekerezo ke. Iri ni irushanwa ryamaze no gutangira, aho irya mbere ryegukanywe na Mamelodi Sundowns yo mu gihugu cya Afurika y’epfo ihigitse Wydad Casablanca yo Morocco .   Nyuma y’uko iri rushanwa rikinwe ku nshuro yaryo ya mbere, kuri uyu wa 16 nibwo CAF yaje kwemeza ko iri rushanwa ariryo rihita rihinduka irya mbere. Ibi byatumye CAF Champions League ariyo ihita igirwa irushanwa rya kabiri, maze isimbura CAF Confederation Cup yahise ivanwaho. Ibi bizatuma amakipe yitabiraga CAF Champions League yiyongera. Nk’uko byagenze hakinwa Afriacan Football League ku nshuro yayo ya mbere, n’ubundi rizakinwa n’amakipe hakurikijwe uko akurikirana ku rutonde rw’amakipe ( CAFclubs ranking). Ninayo mpamvu urutonde rw’amkipe akurikira n’ibihugu akomokamo yizeye kuzakina irikurikiraho: • Morocco: RS Berkane and Wydad Al Ahly and Zamalek • Tunisia: ES Tunis • South Africa: Mamelodi Sundowns and Orlando Pirates • Angola: Petro Atlético • Tanzania: Simba SC and Young Africans • Algeria: CR Belouizdad and USM Alger • DR Congo: TP Mazembe • Cote d’Ivoire: ASEC Mimosas • Sudan: Al Hilal and Al Merriekh • Guinea: Horoya AC Nk’uko ikipe yatwaraga CAF Champions League yahagarariraga umugabane w’africa mu gikombe k’Isi cy’amakelebu (Club World Cup) niko bizakomeza . Gusa izatwara African Football League itaha, igomba kuzahagararira umugabane mu gikombe k’Isi mu mwaka 2029. Uzajya asezererwa muri African Football League azajya ahita asubira mu gihugu cye, ntazajya agira umwanya mu CAF Champions League. Gusa n’ubundi ibi byari byarahinduwe, kuko umwaka ushize w’imikino ntawasezerewe abura umukino umwe wo kwinjira mu matsinda ngo ahabwe amahirwe ya kabiri yo kujya muri CAF Confedration Cup.
Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *