Imodoka ya Kaminuza yaritwaye abanyeshuri ikoze impanuka 14 bahaburira ubuzima
![Imodoka ya Kaminuza yaritwaye abanyeshuri ikoze impanuka 14 bahaburira ubuzima](https://www.ijwimonitor.com/wp-content/uploads/2023/03/impanuka.jpg)
Muri Kenya, abantu 14 baguye mu mpanuka y’imodoka yaririmo abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza ya Eldeoret ubwo bari bagiye mu mukino Eldoret.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Naivasha Kayole, ku muhanda wa Nakuru mu mujyi wa Nairobi bikaba bivugwa ko iyo mpanuka yatewe nuko umushoferi yabuze feri hanyuma agahita agongana na zamoto zitwara imizigo zizwi nka rifani nkuko rubanda ibitangaza.
Iyo modoka ya kaminuza yarimo abanyeshuri 30 ndetse n’abakozi biyo kaminuza ubwo berekezaga Eldoret mu mikino
Usibye amakuru yatanzwe n’abarokotse iyo mpanuka bavuze ko imodoka yabuze feri, nta rwego rundi rwaba urwa Polisi cyangwa urundi rwaba rwatangaje icyateye iyi mpanuka.