AMAKURU IGISIRIKARE POLITIKI

Imirwano yaberaga mu burasirazuba bwa DR Congo yabaye ihagaze mu gihe cyagahenge kangana n’amasaha 72

Imirwano yaberaga mu burasirazuba bwa DR Congo yabaye ihagaze mu gihe cyagahenge kangana n’amasaha 72
  • PublishedDecember 12, 2023

Abarwana mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo bemeye guhagarika imirwano mu gihe cy’amasaha 72 guhera saa sita kuri uyu wa mbere.

Ako gahenge kakaba gashigikiwe n’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Kongo, nkuko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Amerika, White House.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’igihugu ishinzwe umutekano riravuga ko ingabo z’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro zigomba guhagarika imirwano kugira ngo abafashe umujyi wa Mushaki n’umuhanda RP1030 ujya Kilorirwe na Kitchanga bashobore kuhava.

Umuvugizi w’iyo nama, Adrienne Watson yavuze ko Leta y’Amerika izakoresha inzego zayo z’ubutasi na diplomasi kugirango igenzure imyitwarire y’ingabo z’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cy’agahenge kumvikanweho.

Mu mpera z’ukwezi kwa 11, umuyobozi w’ibiro bishinzwe ihuza bikorwa ry’inzego z’ubutasi Avril Haines yari mu ruzinduko mu Rwanda no muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Muri urwo ruzinduko yabonanye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo. Baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *