IMIKINO

Bibaye Ihangana Hagati y’Amakipe Abiri Yombi Yifuza Kugura Umukinnyi Umwe

Bibaye Ihangana Hagati y’Amakipe Abiri Yombi Yifuza Kugura Umukinnyi Umwe
  • PublishedJune 10, 2024

Ikipe ya Mukura VS iri kugana ku musozo w’ibiganiro na kapiteni w’ikipe ya Vital’O FC yo mu Burundi, Niyonizeye Fred ushobora kugera mu Rwanda vuba aha yerekeza i Huye nyamara yari yamaze kumvikana na Rayon Sports ategereje kwishyurwa.

 

Amakuru avuga ko iyi kipe yo mu karere ka Huye yagerageje kuba yakwemeza uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko ko yajya gukina mu Majyepfo kugeza ubwo ishaka no kumwoherereza itike y’indege imuzana mu Rwanda.

Ibiganiro byagenze neza nkuko byari byagenze kuri Rayon Sports aho Mukura VS yifuza kwishyura miliyoni 15 Frw ndetse ikajya imuhemba ibihumbi 700 Frw ku kwezi.

Nkuko bivugwa, hari umuyobozi ukomeye wo muri Mukura VS wagiranye ibiganiro n’uruhande rw’umukinnyi ndetse vuba bitarenze kuri uyu wa Mbere ashobora kohererezwa itike y’indege ndetse baganira yamubwiye ko yayibona uyu munsi cyangwa ejo ku wa Kabiri akaza kuyisinyira amasezerano kuko ibiganiro biri kugenda neza.

Nubwo bimeze gutya ariko haracyategerejwe ko Rayon Sports yatanga amafaranga aho nayo yumvikanye n’uyu musore wifuzaga guhabwa miliyoni 17 Frw n’umushahara w’ibihumbi 900 Frw ku kwezi ariko Rayon Sports ikaba yaremeye kumuha miliyoni 15 Frw zo kumugura n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Niyonizeye Fred akinira Vital’O FC, 2023-2024 yatsinze ibitego bitandatu (6) atanga imipira umunani yavuyemo ibitego.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *