IMIKINO

Abakinnyi Babiri Basinyanye Amasezerano na UGB Bavuye Muri Tigers BBC

Abakinnyi Babiri Basinyanye Amasezerano na UGB Bavuye Muri Tigers BBC
  • PublishedJanuary 10, 2024

United Generation Basketball (UGB) yaguze Byiringiro Yannick na Rukerimbere Jean Marie bavuye muri Tigers BBC, bombi basinya amasezerano y’umwaka.

Ni mu gihe kandi iyi kipe yongereye amasezerano y’umwaka umwe, Aganze Bazihima Espoir usanzwe ari kapiteni wayo.

Mu mwaka ushize UGB BBC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa munani mu makipe 14. Iyi kipe ikomeje kwitegura iy’uyu mwaka iteganyijwe gutangira tariki 9 Gashyantare 2024, aho yifuza kuzitwara neza kurusha ubushize.

Iyi kipe kandi iri gutegura irushanwa ngarukamwaka ‘Legacy Tournament’ rizitabirwa n’amakipe atatu azakina Basketball Africa League (BAL) ariyo, APR BBC, City Oilers y’i Bugande na Dynamo BBC y’i Burundi, kongeraho iyi kipe yariteguye.

Iri rushanwa riteganyijwe kuva tariki 25 kugeza 28 Mutarama 2024.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *