Barasaba Kiyovu Sports Gusesa Amasezerano Bafitanye
Abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, Kapiteni wayo Niyonzima Olivier ’Seifu’ na Rutahizamu Mugunga Yves wageze muri iyi Kipe nk’intizanyo ya APR FC, bombi bandikiye ubuyobozi bw’Urucaca basaba gusesa amasezerano nyuma yo kutishyurwa amezi atatu y’imishahara.
Aba bakinnyi ntibishimiye ko bagenzi babo bishyuwe ibirarane by’ukwezi kumwe mu mezi atatu bari baberewemo n’ubuyobozi, ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, mbere y’uko bajya mu mwiherero utegura umukino bakiramo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Niyonzima Olivier ’Seifu’ nka Kapiteni, yakoresheje inama y’abakinnyi bumvikana ko agiye kubishyuriza mbere yo kujya mu mwiherero, ndetse ibi yarabikoze. Mu gihe bishyuye abandi, ’Seifu’ na Mugunga ntibishyuwe, byatumye banga kujya mu mwiherero witegura APR FC.
Niyonzima Olivier afitiwe ibirarane by’amezi atatu y’imishahara mu gihe na Mugunga Yves ari uko, ariko hakiyongeraho amafaranga yagombaga kwishyurwa nk’intizanyo angana na miliyoni 1 Frw atahawe. Aha kandi hiyongeraho miliyoni 5 Frw Kiyovu Sports yagombaga kwiyura APR FC ku ntizanyo ya Mugunga Yves na yo ataratangwa.
Ibi byatumye aba bakinnyi bombi bibereye mu ngo zabo, basaba ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko basesa amasezerano bakishakira ahandi nyuma yo kutubahiriza ibyo bumvikanye.
Kiyovu Sports ya gatanu n’amanota 16 ku rutonde rwa Shampiyona, irakira APR FC ya mbere n’amanota 25 kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Ukuboza, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.