IMIKINO

Rayon Sports Yagiye Ku Mwanya Wa Kabiri Nyuma yo Gutsinda Umukino Wayihuje na Bugesera FC

Rayon Sports Yagiye Ku Mwanya Wa Kabiri Nyuma yo Gutsinda Umukino Wayihuje na Bugesera FC
  • PublishedDecember 2, 2023

Ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0 biyifasha gufata umwanya wa kabiri.

Ni umukino Rayon Sports yagaragaje kurusha cyane ikipe ya Bugesera FC nubwo yawukinnye idafite Héritier Luvumbu Nzinga na kapiteni Rwatubyaye Aboul bari bujuje amakarita atabemeraga gukina uyu mukino. Ni umukino ariko Bugesera FC nayo yagiye ibonamo amahirwe atabaye menshi cyane ariko umunyezamu wa Rayon Sports Simon Tamale akayifasha akuramo imipira.

Ku munota wa 12 w’umukino Rayon Sports yabonye igitego cya mbere binyuze ku mupira Youssef Rharb wari wagarutse nyuma y’igihe kinini adakina yahaye myugariro Bugingo Hakim na we atera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Niyongira Patience. Rayon Sports yakomeje gukina neza irema uburyo imbere y’izamu rya Bugesera FC ariko ntibubyazwe umusaruro.

Myugariro Bugingo Hakim yishimira igitego yatsinze cyahesheje amanota Rayon Sports

Myugariro Bugingo Hakim yishimira igitego yatsinze cyahesheje amanota Rayon Sports

Youssef Rharb ari mu bakinnyi ba Rayon Sports bagaragaza inyota yo gutsinda agerageza uburyo bwinshi mu gihe Musa Essenu nawe yabubonaga ariko akagorwa no gutera umupira mu izamu rya Bugesera FC. Bugesera FC ntabwo yagiraga uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Simon Tamale.

Mu munota wa mbere w’inyongera muri itatu yari ishyizweho n’umusifuzi Mukansanga Salima ikipe ya Bugesera FC yabonye penaliti nyuma y’ikosa Serumogo Ally yakoreye Tuyihimbaze Gilbert. Uyu mupira wahawe Ani Elijah ngo awutere maze ayiteye umunyezamu Simon Tamale ayikuramo igice cya mbere kirangira Rayon Sports ifite igitego 1-0.

Mu minota 20 ya mbere y’igice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukinira cyane imipira hagati ndetse n’impande zayo zariho Youssef Rharb na Ojera Joackiam zikomeza gukora cyane. Imipira yageraga imbere y’izamu rya Bugesera FC ubwugarizi bwayo bwari buyobowe na Mukengele Christian bwakomeje kwitwara neza mu kugarira bakuraho umupira.

Youssef Rharb wari wagarutse, yeretswe urukundo n'abafana

Youssef Rharb 

Ku munota wa 58 Rayon Sports yakiniye umupira hagati bawuhererekanya ariko ugeze kuri Mvuyekure Emmanuel wakinaga nka nomero gatandatu yugarira urapfa ibintu bitishimiwe n’umutoza Mohamed Wade wahise atera umupira wari hanze akawushota umwana utaragura imipira. Nyuma y’iminota ibiri gusa uyu musore yahise asimbuzwa hajyamo Kanamugire Roger.

Ku munota 74 Rayon Sports yongeye gusimbuza ikuramo Youssef Rharb washimiwe n’abafana cyane ishyiramo Tuyisenge Arsene. Uyu muhungu akijyamo yazamukanye umupira ibumoso awuhindura neza cyane maze usanga Musa Essenu mu rubuga rw’amahina awushyiraho umutwe ariko myugariro wa Bugesera FC awukuramo ugana mu izamu.

Mu minota ya nyuma y’umukino Rayon Sports ibifashijwemo na Tuyisenge Arsene yakomeje gusatira ibona uburyo imbere y’izamu ariko ntibubyare umusaruro,ku rundi ruhande Bugesera FC nayo yabonaga amahirwe ku bakinnyi nka Ani Elijah nabwo butabyajwe umusaruro,iminota 90 isanzwe ndetse n’ine yongereweho irangira Rayon Sports yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Rayon Sports yatsinze uyu mukino biyifasha gufata umwanya wa kabiri kuko yagize amanota 23 n’ibitego icyenda izigamye mu gihe Musanze FC itari yakina ariko ifite amanota 23 n’ibitego umunani naho Bugesera FC ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *