IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje Imyaka 18, Yitabiriye CECAFA Muri Kenya

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje Imyaka 18, Yitabiriye CECAFA Muri Kenya
  • PublishedNovember 23, 2023

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18, yerekeje muri Kenya, aho yitabiriye imikino ya CECAFA U-18, izaba tariki 25 Ugushyingo kugera ku wa 8 Ukuboza 2023.

Iyi kipe yahagurutse ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 23 Ugushyingo 2023 yerekeza i Nairobi muri Kenya, aho igomba gukomereza i Kisumu kuko ariho itsinda ryayo rizakinira.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere hamwe na Kenya, Somalia, Sudan na Djibouti.

Umukino wa mbere ruzawukina na Somalia ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023 saa Saba.

Abakinnyi 22 bitabajwe ni Kwizera Pacifique, Niyigena Abdul, Ishimwe Moïse, Irakoze Jean Paul, Sibomana Sultan Bobo, Tinyimana Elisa, Hoziana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal.

Hari kandi Ndayishimiye Barthazard, Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David Okoce, Ntwari Anselme, Niyonkuru Protogene, Ntwari Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Didier, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur.

Iyi kipe izatozwa na Kayiranga Jean Baptiste yungirijwe na Lomami Marcel, Ngirinshuti Benjamin nk’umutoza w’abanyezamu ndetse na Kagabo Peter Otema nk’uwongera imbaraga.

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yerekeje muri Kenya
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *