Kubera Uburwayi, Lyle Foster Ukinira Burnley, Ntiyagaragaye Kurutonde rw’Ikipe ya Afurika y’Epfo
Umubiligi utoza Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Hugo Henri Broos, yahamagaye abakinnyi 23 bategura imikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 harimo n’uw’u Rwanda, ntihagaragaramo Lyle Foster ukinira Burnley kubera uburwayi.
Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika y’Epfo ryagaragaje abakinnyi bagomba gukina na Bénin ndetse n’u Rwanda muri uku kwezi.
Usibye Sphephelo Sithole ukina muri Portugal na Bongokuhle Hlongwane ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi bakinnyi benshi bahamagawe biganjemo abakina imbere muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo na bake bo mu bindi bihugu bya Afurika.
Umunya-Afurika y’Epfo Lyle Brent Foster, ukinira Burnley ni we mukinnyi ukomeye wasizwe ariko bitewe n’ibibazo bye bwite bisaba kumwitaho byihariye. Uyu mukinnyi yakinnye imikino umunani muri uyu mwaka w’imikino ndetse anayitsindira ibitego bitatu ariko yisabira kwitabwaho.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ye ku wa Kane, tariki 9 Ugushyingo 2023, ryavuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 23 ari kwitabwaho n’abaganga mu buryo bufatika.
Yagize iti “Umuryango we watwemereye gutangaza amakuru amwerekeyeho. Uyu mukinnyi ni we watwibwiriye ko afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye kandi akeneye ubufasha. Ubu abahanga mu birebana n’ubwo buzima bari kumwitaho kandi azamera neza vuba.”
Umutoza wa Burnley, Vincent Kompany, yavuze ko kubona imikino atari cyo cy’ingenzi ahubwo ubuzima buza mbere ya byose. Yagize ati “Twamenye ko ari kurwana n’ibibazo byo mu mutwe twiyemeza kumufasha we n’umuryango. Mu bihe nk’ibi ubuzima burebwaho mbere.
Abakinnyi Afurika y’Epfo yahamagaye barimo umunani bakinira Mamelodi Sundowns FC ari bo Ronwen Williams, Grant Kekana, Aubrey Modiba, Mothobi Mvala, Khuliso Mudau, Teboho Mokoena, Themba Zwane na Thapelo Maseko.
Super Sport United ifitemo abakinnyi babiri aribo Ricardo Goss na Siyanda Xulu. Orlando Prates na yo ifitemo babiri aribo Zakhele Lepasa na Nkosinathi Sibisi.
Abandi barimo ni Veli Mothwa wa Amazulu FC; Sydney Mobbie wa Sekhukhune United; Bradley Gross wa Golden Arrows; Sibongiseni Mthethwa wa Kaizer Chiefs; Jayden Adams wa Stellenbosch FC; Percy Tau wa Al Ahli SC; Oswin Appoliis wa Polokwane City na Mihlali Mayambela wa Aris Limassol.
Aba bakinnyi umutoza wa Bafana Bafana, Hugo Broos, yatoranyije bazakina na Bénin tariki ya 18 Ugushyingo mu gihe bazacakirana n’Amavubi atozwa na Torsten Spittler tariki ya 21 Ugushyingo 2023.