IMIKINO

Amakipe ya Musanze na Rwamagana Niyo Yarushije Ayandi Muri Shampiyona y’Abafite Ubumuga

Amakipe ya Musanze na Rwamagana Niyo Yarushije Ayandi Muri Shampiyona y’Abafite Ubumuga
  • PublishedOctober 23, 2023

Ikipe y’Akarere ka Musanze ifite igikombe giheruka mu Bagore na Rwamagana yagitwaye mu Bagabo yatangiye Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri y’Abafite Ubumuga yitwara neza.

Mu mpere z’icyumweru gishize ni bwo imikino ihuriza hamwe amakipe ahagarariye uturere umunani dufite amakipe y’imikino ngororamubiri yahuriye i Ngoma atangira guhatanira Umunsi wa Mbere wa Shampiyona.

Abakinnyi baturutse muri ayo makipe yose bahatanye mu gutera intosho (shotput), gutera ingasire (discus), gutera umuhunda (javelin) no gusiganwa ku maguru.

Utwo turere twitabiriye ni Rwamagana, Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Musanze. Amakipe yose yaserukanye ibyiciro byombi usibye Kirehe yari ifite amakipe y’abagabo gusa.

Mu mikino yose yabaye Rwamagana ni yo yahigitse andi makipe mu bagabo ndetse itangirana umwaka amanota 96, ikurikirwa na Nyagatare ifite 59.

Amakipe atarahiriwe n’uyu Munsi wa Mbere muri iki cyiciro ni Bugesera ifite amanota umunani na Gatsibo ifite arindwi.

Musanze ifite igikombe giheruka yitwaye neza kuri uyu munsi mu Bagore kuko yorohewe cyane ikawusoza irusha amanota 22 iya kabiri aho ifite 34 mu gihe Ngoma yakiriye imikino ifite 12. Ikipe ya nyuma kugeza ubu ni Gatsibo y’inota rimwe.

Abasiganwe ku maguru bakoraga intera y’ahareshya na metero 100, 200, 400, 800,1500.

Mbere y’uko umwaka urangira, tariki ya 2 Ukuboza 2023 hazakinwa Umunsi wa kabiri muri ibyo byiciro byose, ibere mu Karere ka Musanze.

Abakinnyi barushanyijwe muri siporo zitandukanye zirimo gutera ingasire

Abakinnyi bakina nk’ikipe, ibihe bigahurizwa hamwe mu mikino itandukanye

Amakipe yo mu turere umunani ni yo yakinnye umunsi wa mbere

Abakinnyi bahabwa amabwiriza mbere yo gusiganwa
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *