African Football League: Simba SC Yanganyije na Al Ahly
African Football League yakinwe ku nshuro ya mbere muri Afurika ibanzirizwa n’ibirori by’akataraboneka byakurikiwe n’umukino Simba SC yo muri Tanzania yanganyijemo na Al Ahly yo mu Misiri ibitego 2-2.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023, ni bwo muri Afurika hafunguwe irushanwa rihuriza hamwe amakipe akomeye ku mugabane, ibirori byitabirwa n’abayobozi bakomeye muri FIFA ndetse na CAF.
Ni ibirori byatangiye saa Kumi z’umugoroba bibanzirizwa n’akarasisi ko kugaragaza ibihugu bizitabira irushanwa ndetse no kwerekana ku mugaragaro igikombe kizahabwa ikipe izaryegukana.
Nyuma y’ibirori byo gufungura iri rushanwa ku mugaragaro, Umunya-Mauritania, Dahane Beida, yatangije umukino ku mugaragaro wari witabiriwe n’imbaga y’abakunzi ba ruhago muri Tanzania.
Iminota 10 ya mbere amakipe yombi yakinaga umukino ufunguye ariko utarimo kwegera izamu cyane ariko amahirwe ya mbere abonwa na Al Ahly ubwo Reda Slim yazamukanaga umupira ariko ashatse gutera mu izamu Mzamiru Said araryama awushyira muri koruneri.
Al Ahly yabonye ubundi buryo bwari kuvamo igitego ubwo Mahmoud Kahraba yacengaga Kibu Prosper mu rubuga rw’amahina ariko ashatse gutera mu izamu awunyuza hejuru y’izamu gato.
Ku munota wa 16, Percy Muzi Tau wa Al Ahly, yasigaranye n’izamu ariko ananirwa gutsinda igitego arebana n’Umunyezamu wa Simba SC, Ally Khatoro.
Uburyo bwa mbere bwa Simba SC bwabonetse ku munota wa 26 ubwo Clatous Chama yafataga umwanzuro akinjira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu wa Al Ahly, Mohamed El Shenawy, asohoka neza agahita awufata.
Ubu buryo bwahise busubiza abakinnyi ba Simba SC mu mukino batangira gutinyuka ndetse bava inyuma batangira kwegera Al Ahly no gukinira umupira mu kibuga cyayo.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye hongerwaho itatu ari na yo Al Ahly yafunguriyemo amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo Reda Slim wari wasatiriye cyane izamu.
Nyuma y’akaruhuko amakipe yombi yinjiranye imbaraga ashaka gutsinda ndetse Simba SC ihita inakora impinduka ikuramo Saidi Kanoute ndetse na Baleke Othos ishyiramo Mzamiru Yassin na Luís Miquissone.
Izi mpinduka zagize akamaro kuko iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo yahise isatira izamu bikomeye cyane ndetse ihita ibona n’igitego ku munota wa 53 cyashyizwemo na Kibu Dennis waherejwe umupira na Clatous Chama.
Nyuma y’iminota irindwi gusa yashyizemo icya kabiri cyaturutse kuri koruneri yatewe na Ntibazonkiza Saidi, umupira ushyirwa ku mutwe na Kanouté Sadio winjiye asimbuye.
Ntabwo iyi ntsinzi yamaze kabiri kuko yishyuwe ku munota wa 63 gusa nyuma yo kwirukankana umupira kw’abakinnyi ba Al Ahly bagahereza umupira Kahraba Mahmoud watsindiye ikipe ye igitego cya kabiri ku mupira wari ugaruwe n’Umunyezamu Ally Khatoro.
Nyuma yo kunganya 2-2 amakipe yombi yasatiranye ariko ba rutahizamu bananirwa gutsinda ibitego by’intsinzi byatumye umukino urangira zigabanye amanota.
Aya makipe yombi azakina umukino wo kwishyura ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu Misiri kuri Cairo International Stadium.
Indi mikino ibanza ya African Football League iteganyijwe harimo uzahuza Petro Atletico yo muri Angola na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu ndetse ku Cyumweru TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina na ES Tunis yo muri Tunisia.
African Football League yitabiriwe n’amakipe umunani ku nshuro ya mbere mu gihe mu mwaka utaha rizakinwa na 24 hashingiwe ku yitwaye neza mu mikino ya CAF ndetse no muri shampiyona z’imbere mu bihugu byazo.
Iri rushanwa ryatangiye mu baterankunga baryo harimo na Visit Rwanda yambarwa n’amakipe yaryitabiriye, ku kibuga no ku mbuga nkoranyambaga zaryo.