CAF Yasinye Amasezerano n’U Rwanda Agamije Guteza Imbere Umupira w’Amaguru mu Rwanda
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, aho Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’amakipe azitabira “Africa Football League”
Ku wa Kabiri tariki 17/10/2023, Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu cy’iterambere “RDB”, basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”.
Ni amasezerano agamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika binyuze mu irushanwa rishya rizwi nka “Africa Football League” biteganyijwe ko rizatangira tariki 20/10/2023 rikazahuza amakipe ya mbere umunani muri Afurika.
Iri rushanwa rizatangirizwa i Dar-es-Salaam muri Tanzania, ku ikubitiro rizitabirwa na Al Ahly, Wydad AC (Morocco), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo), Enyimba (Nigeria), Mamelodi Sundowns (South Africa), ATL. Petro Luanda (Angola) na Simba yo muri Tanzania.
Nk’uko bikubiye muri aya masezerano, amakipe yose azitabira aya marushanwa ku myambaro yayo azaba yambayeho “Visit Rwanda”, mu gihe kompanyi y’indege y’u Rwanda ya Rwandair izajya itwara amakipe ari mu cyerekezo ikoreramo ingendo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa RDB, biteganyijwe ko muri aya masezerano , Africa Football League izafatanya na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda ndetse na FERWAFA mu iterambere ry’umupira w’abakiri bato, harimo kuzamura shampiyona y’abakiri bato mu Rwanda.
Avuga kuri aya masezerano Véron Mosengo-Omba, Umunyamabanga Mukuru wa CAF, yagize ati: “Ubu bufatanye na Visit Rwanda, ni ikintu cy’agaciro kuru twe, nishimiye gutangaza ubu bufatanye n’igihugu gishyira imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare, nawe yatangaje ko nawe bishimiye ubu bufatanye buzatuma guteza imbere Siporo mu Rwanda, no muri Afurika.
“Twishimiye gutangaza ubundi bufatanye ku iterambere no kuzamura Siporo mu Rwanda. Ibi bihura neza intego zacu zo kugira uruhare mu kuzamura impano z’umupira w’amaguru muri Afurika Afurika ndetse no gukoresha Umupira w’amaguru mu kuzamura ubukungu bwa Afurika.”
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, nawe yunze mu ryabo avuga ko Siporo ari ikintu gihuza abantu kuri uyu mugabane wa Afurika, avuga ko ubufatanye nk;ubu na Africa Football League ari amahirwe adasanzwe ku mpano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru.