Mvukiyehe Juvénal Ntakozwa Ibyo Kwamburwa Kiyovu Sports
Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yabwiye Komite Nyobozi y’Umuryango Kiyovu Sports ko icyemezo cyo kumwambura imicungire y’ikipe nta shingiro gifite.
Mvukiyehe yabitangaje binyuze mu ibaruwa yandikiye Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, asubiza iyo yamwandikiye tariki 26 Nzeri 2023 imumenyesha ko Komite Nyobozi yanzuye ko yasubiranye imicungire y’ikipe n’ibikorwa bya siporo.
Muri iyi baruwa, Mvukiyehe agaragaza ko umwanzuro wo guhindura imicungire y’ikipe wafashwe na Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports utumvikana kuko bitemejwe n’abandi banyamigabane.
Yagize ati “Ibyo musaba (byo gukura imicungire y’ikipe muri ’company’) ntibyumvikana kuko byakagombye kuba byemejwe n’abandi banyamigabane bagize “Kiyovu Sports Company Ltd” kugira ngo byemezwe, cyane ko utari umunyamigabane umwe.”
Mvukiyehe yakomeje asaba ko hatumizwa inama idasanzwe y’abanyamigabane.
Ati “Turagusaba ko wasaba ko hatumizwa inama idasanzwe y’abanyamigabane bagize ’company’ kugira ngo ubagezeho icyifuzo cyawe ndetse no kwegera abanyamategeko bafite ubumenyi buhagije kugira ngo murusheho gusobanukirwa uko ’company’ zikora bityo bitume udakomeza gukora amakosa.”
Tariki 26 Nzeri 2023 ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports iyobowe na Ndorimana Jean François Régis ‘Général’ yemeje ko Kiyovu Sports Company Ltd ihagarikwa by’agateganyo kubera amakosa yakoze mu bihe bitandukanye. Ibi kandi byatumye imicungire y’ikipe n’ibikorwa bya siporo bisubirana Umuryango Kiyovu Sports by’agateganyo.
Ubu buyobozi bwavugaga ko iki kigo kibyara inyungu kizira amakosa arimo gusesa amasezerano y’abakinnyi binyuranye n’amategeko byanatumye ikipe icibwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, miliyoni 80 Frw n’ibihumbi 900 Frw bityo ayo mafaranga akishyurwa na “Kiyovu Sports Association.’’
Uyu mwuka mubi uri mu Rucaca ukomeje kwibutsa abakunzi ba ruhago ibibazo byari muri Rayon Sports mu 2020 ubwo yayoborwaga na Munyakazi Sadate, bityo byasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari rwo rwaje guhoshya ibyo bibazo no kumvikanisha impande zombi.