IMIKINO

Ndabaga Cycling Team Yateguye Siporo Rusange Izitabirwa n’Abana

Ndabaga Cycling Team Yateguye Siporo Rusange Izitabirwa n’Abana
  • PublishedSeptember 29, 2023

Ikipe ya Ndabaga Cycling Team ibinyujije muri Rwanda Bookmobile na Spoke Academy, yateguye Siporo Rusange “Car Free Day”, izitabirwa n’abana bari hagati y’imyaka irindwi na 13, bazigishwa gutwara amagare n’ibindi birimo gusobanukirwa ibimenyetso byo mu muhanda.

Iki gikorwa giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2023, kizabera ku masanganiro y’umuhanda ari kuri Kigali Convention Centre hafi ya Simba, ku muhanda wa Gishushu werekeza ahazwi nko kuri Maguru Coffee Shop.

Umutoza wa Ndabaga Cycling Team, Uwambaje Eugène, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gushaka gukundisha abakiri bato umukino w’Amagare ku buryo bazavamo abakinnyi b’ejo hazaza.

Ati “Byateguwe kugira ngo abana bahabwe umwanya ufite umutekano, umwanya wabo bahuriramo n’abandi bana. Dushaka gushishikariza abakiri bato gukunda umukino w’Amagare. Ibi byose tubikora kubera inkunga y’amagare twabonye, dushaka ko buri mwana wese uri i Kigali agira amahirwe yo gutwara igare igihe yitabiriye Car Free Day.”

Muri iyi Car Free Day y’Abana, bigishwa kandi ibijyanye n’ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda, bigakorwa na bamwe muri bagenzi babo.

Uwambaje yakomeje avuga ko abana bose bahawe ikaze nubwo baba badafite amagare kuko hari uburyo bwateguwe bazafashwamo.

Ati “Umwana ufite igare, byaba byiza arizanye, ariko n’utarifite azaze yiteguye gukora siporo, igare tuzarimuha, ‘casque’ n’amazi byose tuzabimuha. Byose ni ubuntu, tugomba gufasha umwana. Ubu ni ubwa gatatu tugiye gukora iki gikorwa, ubundi kizajya kiba buri Car Free Day. Umujyi wa Kigali urabizi, turakorana.”

Patrick Mahoney uri mu bashinze Rwanda Bookmobile, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda z’uyu mushinga wo gukundisha abana gusoma binyuze mu gukina.

Muri iyi Car Free Day izaba ku Cyumweru, hazaha hari na Spoke Academy izareba impano z’abakiri bato bashobora gukina umukino w’Amagare binyuze mu magerageza bakorera mu buryo bwa “e-roads” nk’uko byagarutsweho n’Umutoza Uwambaje.

Ati “Ni umushinga ufasha abana kumenya kuvuga Icyongereza, bakabasha gutumanaho no kumenya byinshi ku bijyanye n’imirire, imihereho y’umukinnyi; uko yitoza n’uko abaho.”

Yakomeje agira ati “Ubu ni ubwa kabiri Spoke izaba igiye gukora igikorwa cyayo, ariko yo ikaba ikorera “online”. Ni e-roads, ni ukuvuga umwana ajya ku igare ritava aho riri, afite aho arebera, agatwara mu muhanda runaka. Biba bimeze nko kujya mu muhanda.”

Abafana bafite hagati y’imyaka irindwi na 13 ni bo bitezwe muri iki gikorwa, abakuru muri bo bakazakorana na Spoke Academy kuko baba afite imbaraga, byoroshye kumenya ibyo bashoboye, niba bashobora kuvamo abakinnyi.

Iki gikorwa kizatangira saa moya kugeza saa yine za mu gitondo. Hateganyijwe ko nyuma yo kwiga tekinike zo mu muhanda, abana bazakora irushanwa rito ryo kubashimisha.

Ndabaga Cycling Team yateguye iki gikorwa isanzwe yitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Iyi kipe ibarizwamo Masengesho Yvonne, Ntakurimana Martha na Mwamikazi Djazilla uheruka kwitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare i Glasgow ndetse akazakina Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.

Muri iyi Car Free Day ihuza abana, bahurira hamwe bakigishwa gutwara amagare mu muhanda

Ndabaga Cycling Team yateguye iki gikorwa mu gukundisha abakiri bato umukino w’Amagare no kuzamura impano z’abakiri bato

Abana baba bafite abantu bakuru babafasha mu muhanda
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *