IMIKINO

Abakinnyi Ba Real Madrid Bafungiwe Gusakaza Amashusho y’Urukozasoni

Abakinnyi Ba Real Madrid Bafungiwe Gusakaza Amashusho y’Urukozasoni
  • PublishedSeptember 15, 2023

Abakinnyi bane bakinira Real Madrid y’abakiri bato, bafunzwe bazira kwifata amashusho y’urukozasoni bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga zabo bari kumwe n’utarageza imyaka y’ubukure.

Ni ibikorwa byabaye ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, ubwo umwe mu babyeyi b’abana yajyaga kuri Polisi gutanga ikirego cy’uko umukobwa we yagaragaye muri ayo mashusho kandi akiri muto.

Mu bana bagaragaye muri ayo mashusho harimo batatu bakinira Real Madrid ya gatatu ndetse n’umwe ukina mu Ikipe ya kabiri, aho bari kumwe n’umukobwa w’imyaka 16.

Umubyeyi w’umukobwa ugaragara muri ayo mashusho atujuje imyaka ni we watanze ikirego ndetse anasaba Polisi ko abo bana bakurikiranwa.

Umwana w’uwo mugore yiyemerera ko ibyayaye babyumvikanye ariko atari azi ko bagenzi be bari gufata amashusho.

Aba bana bose barafashwe babazwa kuri ibyo bikorwa ndetse banamburwa amatelefone yabo kugira ngo yifashishwe mu iperereza. Si aho byarangiriye kuko bahise banafungirwa ku kibuga cy’imyitozo cy’ikipe.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwavuze ko bugiye gukurikirana aba bana ndetse bukamenya ibyaha bakoze bukabona gufata imyanzuro ibakwiriye.

Amashusho y’urukozasoni y’abo bana yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Whatsapp.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *