Messi Akomeje Gukururira Ibyamamare by’i Hollywood Ku Bibuga
Selena Gomez, Leonardo DiCaprio, Prince Harry, Libron James, Tyga ni bamwe mu byamamare bikomeje kwishimira kubona Lionel Messi kuri stade zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Si kenshi abahanzi n’abakinnyi ba filime b’ibyamamare i Hollywood bakundaga kugaragara mu mikino y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri shampiyona ya Major League Soccer.
Umukino wahuje Los Angeles FC na Inter Miami mu rukerera rwa tariki 4 Nzeri 2023 witabiriwe n’ab’ibyamamare bafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro ku Isi.
Uyu mukino wabereye kuri BMO Stadium witabiriwe n’abarimo Selena Gomez , Leonardo DiCaprio, Prince Harry, Liam Gallagher, LeBron James, Nas,Tyga, Tom Holland, Toby Maguire, King Bach, n’abandi.
Ni umukino warangiye Lionel Messi afashije ikipe ye nshya Inter Miami gutsinda Los Angeles FC ibitego 3 kuri 1.
Kubona amasura y’ibi byamamare ni bimwe mu bikomeje gutungurana muri Major League Soccer nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’iyi shampiyona.
Kuva Messi yagera muri Inter Miami ku wa 22 Nyakanga 2023 ku bibuga bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje kugaragara amasura atandukanye y’ibyamamare ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe cyane mu mupira w’amaguru muri iki gihugu.
Benshi mu byamamare i Hollywood bakundaga kugaragara mu mikino itandukanye ya NBA na NFL.
Iyi kipe nshya ya Inter Miami kuva yakira Lionel Messi imaze gutsinda imikino 11 ishize yikurikiranye ndetse mu mikino 11 amaze gukina amaze gutsindamo ibitego 11 atanga imipira itanu ivamo ibitego.