IMIKINO

Rayon Sports Igiye Kongera Gukina Amarushanwa Ny’Afurika

Rayon Sports Igiye Kongera Gukina Amarushanwa Ny’Afurika
  • PublishedMay 29, 2023

Ikipe ya Rayon Sports izongera guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup nyuma y’uko APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse zombi zikaba zizahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Amabwiriza agenga Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka avuga ko mu gihe ikipe yatwaye Shampiyona ari na yo yegukanye iki Gikombe cy’Igihugu, iyabaye iya kabiri muri iri rushanwa rya nyuma ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Ibi bivuze ko kuba APR FC izakina umukino wa nyuma kandi ikaba yamaze gutwara Shampiyona, Rayon Sports yamaze kwizera kuzakina CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2023/24 mu gihe Ikipe y’Ingabo izakina CAF Champions League.

Rayon Sports isubiye aho iheruka kumwenyurira

Nyuma yo kugarukira ku marembo y’amatsinda ya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2016-2017, isezerewe na Rivers United yo muri Nigeria, Rayon Sports yasubiye ku kiraro kiyisubiza mu mikino Nyafurika, yegukana Igikombe cya Shampiyona uwo mwaka.

Icyo gihe Umutoza Masudi Djuma wari umaze kuyiha Igikombe cya Shampiyona ntabwo yagumanye na yo. Rayon Sports yahise igira amahirwe ihura n’ikipe y’abaturanyi y’i Burundi ya Ludia Ludic Burundi Académic FC.

Mu mikino ibiri, Rayon Sports yatozwaga na Olivier Karekezi yanganyije igitego 1-1 i Kigali, kuri Stade Amahoro, igeze i Bujumbura ibona 1-0 cyinjijwe na Shabban Hussein ’Tshabalala’.

Urugendo rwakurikiyeho yarukomezanyije n’Umutoza Ivan Jacky Minnaert wagombaga guhangana n’igihangange Mamelodi Sundowns FC yo muri Afurika y’Epfo.

Iyi kipe Rayon Sports itakandiraho ku bukungu bwayo, mu mukino ubanza wabereye i Kigali, yahanganyirije 0-0. Icyo gihe yihereranye Murera i Johannesburg iyitsinda ibitego 2-0, ishyira akadomo kuri urwo rugendo rwa CAF Champions League muri uwo mwaka.

Nabwo byari birangiye kuko Rayon Sports yahise ijya mu irushanwa rikurikiraho rya CAF Confedaration Cup, nk’uko amakipe asezerewe ku cyiciro cya kabiri cyayo bigenda.

Rayon Sports yatomboye Estádio do Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino ya nyuma y’amajonjora isabwa gutsinda ikajya mu matsinda.

Mu mukino ubanza w’icyiciro kibanziriza amatsinda, Rayon Sports yatsinze Costa Do Sol yo muri Mozambique ibitego 3-0. Icyo gihe yizeye kujya muri Mozambique yemye.

Mu kwishyura wari umukino Rayon Sports yasabwaga gukomera ku mpamba y’ibitego yatsindiye i Kigali mu mukino ubanza, aho umutoza yari yabanjemo abakinnyi bamenyerewe cyane mu kugarira, biza kurangira intego bayigezeho basezerera Costa do Sol.

Ukugera i Kigali kwa Rayon Sports icyo gihe, ikubutse muri i Maputo, ni imwe mu isura itazava mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko imihanda yari yuzuye abahibeye iyi kipe bagiye kuyakira mu ijoro.

Tombola y’uburyo amakipe 16 yageze mu matsinda azahura yabereye ku Cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri ku wa 21 Mata 2018.

Mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yisanze mu Itsinda D aho yari kumwe na Yanga Africans yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya na USM Alger yo muri Algeria.

Gikundiro yagombaga kwiyibagiza gato ibyo kwishimira amatsinda, igakomeza imyiteguro y’imikino y’amatsinda avamo umugabo hagasiba undi. Byari bigoye muri ayo makipe ko yabona umwanya umwe muri ibiri ya mbere.

Ibyafatwaga nk’ibidashoboka byabereye impamo i Nyamirambo ubwo Rayon Sports yageraga muri 1/4 itsinze Yanga SC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’amatsinda, ariko ntiyarenga muri icyo cyiciro kuko yihereranywe na Enyimba FC yo muri Nigeria.

Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2018/19, ikina CAF Champions League ya 2019/20, ariko isezererwa na Al Hilal yo muri Sudani mu ijonjora rya mbere, akaba ari na bwo yaherukaga gukina iyi mikino Nyafurika.

Muri uyu mwaka, amakipe Rayon Sports yahigikaga mu 2018 arimo Yanga SC na USM Alger ari ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup y’uyu mwaka [umukino ubanza wabereye i Dar es Salaam warangiye ikipe yo muri Algeria itsinze iyo muri Tanzania ibitego 2-1], biyiha umukoro no kuzigiraho byinshi byatuma na yo igera kure.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *