APR BBC Yatsinze REG BBC Mu Mukino Wa Mbere w’Iya Nyuma Ya Kamarampaka
APR BBC yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Patriots iyitsinze imikino 3-0, REG BBC na yo ni ko yabigenje imbere ya Espoir BBC.
Ku wa Gatanu, Ikipe y’Ingabo yatangiye neza uyu mukino, Nshobozwabyosenukiza Jean Jacques Wilson atsinda amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Adonis Filer na we byari uko, amakipe yombi atangira umukino yegeranye cyane mu manota.
Uko iminota yazamukaga ni ko abandi bakinnyi nka Muhizi Prince ku ruhande rwa REG BBC na Fulla Nganga wa APR BBC na bo batangiye kwinjira mu mukino.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 30 ya REG BBC.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu binyuze kuri DeMarcus Holland, William Robeyns na Nshobozwabyosenumukiza.
Ku rundi ruhande, REG BBC yo yagorwaga no kuba Beleck Bell usanzwe ukorera mu ngata Adonis mu gufasha iyi kipe byari byamunaniye bikomeye.
Bidatinze, n’aka gace Ikipe y’Ingabo yagasoje ikiyoboye umukino gusa yatangiye kongera ikinyuranyo kuko cyari amanota 11 (53-42).
Mu gace ka nyuma, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kugabanya ikinyuranyo yewe byanagenda neza ikaba yakwegukana umukino ariko APR iranga iyibera ibamba.
Iyi kipe y’Ingabo yakomeje kwitwara neza mu bwugarizi no kubyaza umusaruro imipira myinshi REG yatakazaga.
Muri rusange, umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 68-62, yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.
Umukino wa kabiri uteganyijwe ku Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023 saa Moya n’Igice muri BK Arena.
Mu bagore, APR WBBC yageze ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka, nyuma yo gutsinda The Hoops amanota 84-47 ikuzuza intsinzi 3-0.
Ni mu gihe undi mukino wabaye, warangiye REG WBBC yatsinze IPRC Huye amanota 85-66 yuzuza intsinzi ebyiri aho isabwa imwe igasanga APR WBBC ku mukino wa nyuma.