IMIKINO

Visit Rwanda Yatangiye Kwamamazwa Kuri Allianz Arena

Visit Rwanda Yatangiye Kwamamazwa Kuri Allianz Arena
  • PublishedAugust 28, 2023

Amagambo ya Visit Rwanda yatangiye kugaragazwa kuri Allianz Arena, ikibuga cya Bayern Munich, nyuma y’amasaha make hatangajwe ko iyi kipe yo mu Budage yinjiye mu bufatanye bw’imyaka itanu n’u Rwanda, bugamije kumenyakanisha ubukerarugendo bwarwo.

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich ndetse ahita atangira no kubahirizwa ku mukino yakiriyemo Augsburg.

Amasezerano hagati y’impande zombi yatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 27 Kanama 2023, amasaha make mbere y’uko kuri Allianz Arena Stadium habera umukino wa Bundesliga.

Ni imikoranire izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa ku byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu 75.024.

Ku Cyumweru, abitabiriye umukino Bayern Munich yakiriyemo Augusburg n’abandi bawukurikiye ku nsakazamashusho, bagize amahirwe yo kwibonera iby’iyi mikoranire.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie; Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Rugwizangoga Michaella na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, bitabiriye uyu mukino wamurikiweho ubufatanye bw’impande zombi.

Ni umukino warangiye rutahizamu Harry Kane atsinze ibitego bibiri muri 3-1 Bayern yatsinze kuri uyu Munsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Budage.

Mbere y’uyu mukino, Umuyobozi Mukuru wa Bayern Munich, Jan-Christian Dreesen, yari yavuze ko muri iyi mikoranire bazafasha u Rwanda mu kuzamura siporo ndetse bakanarumenyekanisha.

Yagize ati “Nishimiye kujya muri aya masezerano azageza mu 2028. FC Bayern irifuza kugera ku Mugabane wa Afurika ikahakura byinshi. Ni amasezerano y’igihe kirekire agamije kumenyekanisha ‘Visit Rwanda’, azafasha u Rwanda kuzamura imishinga ya siporo. Iyi ni intambwe y’ingenzi kandi mpuzamahanga.”

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko u Rwanda ruzatera imbere ku bumenyi buhabwa abana biga umupira ndetse bizanafasha abakinnyi b’Abanyarwanda kumenyekana.

Ati “Twishimiye kujya mu masezerano na FC Bayern, izafasha abana bacu b’abahungu ndetse n’abakobwa mu Rwanda. Tugiye gushyiraho irerero rya FC Bayern, rizajya ryakira abatoza b’abanyamwuga basangize abacu ndetse n’ubumenyi ku bakinnyi. Abakinnyi b’u Rwanda bazagera kure.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kongera u Budage mu bihugu rwamamarizamo ubukerarugendo, hagamijwe gukurura benshi barugana.

Ati “U Rwanda rwishimiye kwakira undi mufatanyabikorwa, FC Bayern Munich. Hashize imyaka itanu ‘Visit Rwanda’ ishyizweho na Leta y’u Rwanda none ubu iri kumwe na Bayern, ni inyongera yo kugera kuri miliyoni nyinshi tukazigaragariza u Rwanda.”

“U Budage ni hamwe mu haturuka abasura u Rwanda benshi, twagize ngo rero dukurure abandi nka bo, tubereka ishoramari n’ubucuruzi byaho ndetse tukabashishikariza no kuhaguma.”

U Budage bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda aho rumaze imyaka 40 rukorana na Rhineland-Palatinate, Goethe Institute and Friedrich Ebert Foundation ifite n’ibiro mu Rwanda, Volkswagen, BioNTech n’ibindi.

Iyi kipe yo mu Budage yabaye iya gatatu ikomeye y’i Burayi igiranye ubufatanye n’u Rwanda nyuma ya Arsenal yo mu Bwongereza (guhera muri Gicurasi 2018) na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa (guhera mu Ukuboza 2019).

Visit Rwanda yagaragaye ku byapa binini byamamarizwa muri Stade Allianz Arena ya Bayern Munich ku mukino yari yakiriyemo Augusburg ikanayitsinda ibitego 3-1

Rutahizamu mushya wa Bayern Munich, Harry Kane, yigaragaje muri uyu mukino

U Rwanda rwatangiye urugendo rushya rw’imikoranire hamwe n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage

Amasezerano y’u Rwanda na Bayern Munich azageza mu 2028
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *