IMIKINO

U Rwanda Rwegukanye Indi Midali Irimo Uwa Zahabu

U Rwanda Rwegukanye Indi Midali Irimo Uwa Zahabu
  • PublishedAugust 27, 2023

Amwe mu makipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ya FEASSSA 2023 iri kubera i Huye akomeje kwitwara neza, aho ishuri rya Saint Paul Muko ryatwaye umudali wa Zahabu nyuma yo kwegukana igikombe mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kanama 2023, ni bwo hasozwa iyi mikino y’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yitabiriwe n’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.

Mu gihe iyi mikino iri kubera mu Karere ka Huye n’aka Gisagara iri kugana ku musozo, amwe mu makipe y’u Rwanda akomeje kwibikaho imidali muri siporo zitandukanye.

GS Saint Paul Muko yo mu Karere ka Rusizi, yegukanye umudali wa Zahabu mu mupira w’amaguru, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 biga mu mashuri abanza, nyuma yo kuba iya mbere n’amanota 12 aho yasoje imikino yayo idatsinzwe ndetse itinjijwe igitego.

Muri Handball, ADEGI Gituza yatwaye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma na Kakungulu yo muri Uganda ibitego 33-21.

ES Kigoma yabaye iya gatatu mu bahungu, itwara umudali wa Bronze nyuma yo gutsindwa na Mbooni yo muri Kenya ibitego 31-27. Ni ko byagenze kandi kuri Kiziguro SS yabaye iya gatatu mu bakobwa nyuma yo gutsinda Moi Girls yo muri Kenya ibitego 23-22.

Muri Basketball, Ecole Ste Bernadette Kamonyi y’abahungu yageze ku mukino wa nyuma itsinze Laiser Hills amanota 81-76, ikaba igomba kwisobanura na Buddo SS yo muri Uganda, yo yasezereye Lycée de Kigali (LDK) iyitsinze 89-62.

Mu bakobwa, Collège Ste Marie Reine yageze ku mukino wa nyuma itsinze Saint Noa amanota 68-51, ikaba ihura na Saint Mary’s Kitende yo muri Uganda, yo yasezereye Ste Bernadette yo mu Rwanda iyitsinze 68-51. Amakipe yatsinzwe arahatanira umwanya wa gatatu.

Ku wa Kane, u Rwanda rwari rwegukanye indi midali ine irimo ibiri ya Zahabu.

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba GS Saint Paul Muko nyuma yo kuba aba mbere bakegukana igikombe
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *