IMIKINO

Siporo: Umunsi Wa Gatatu Wa Shampiyona Wigijwe Inyuma

Siporo: Umunsi Wa Gatatu Wa Shampiyona Wigijwe Inyuma
  • PublishedAugust 23, 2023

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoze impinduka ku mikino y’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, ushyirwa mu mpera z’icyumweru, tariki ya 1-3 Nzeri, nyuma y’uko umukino uzahuza Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal na wo ushyizwe tariki ya 9 uko kwezi.

U Rwanda rwagombaga guhura na Sénégal tariki ya 4 Nzeri, ariko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yawimuriye tariki ya 9 Nzeri.

Kubera izo mpinduka, FERWAFA na yo yahinduye amatariki yari gukinirwaho Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ukurwa mu minsi y’imibyizi tariki ya 30 n’iya 31 Kanama, ushyirwa tariki ya 1-3 Nzeri 2023.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryavuze ko “biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero wo gutegura uwo mukino tariki ya 4 Nzeri 2023.”

Amavubi yagenewe iminsi itanu gusa yo kwitegura dore ko ntacyo u Rwanda rugiharanira kuko rwamaze gukurayo amaso muri iyi mikino yo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023, kizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha muri Côte d’Ivoire.

Uko amakipe azahura ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023

  • Rayon Sports vs Amagaju FC (Kigali Pelé Stadium, 18:00)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri 2023

  • Etoile de l’Est vs APR FC (Stade ya Ngoma, 15:00)
  • Bugesera FC vs Kiyovu Sports (Stade ya Bugesera, 15:00)
  • Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15:00)
  • AS Kigali vs Gasogi United (Kigali Pelé Stadium, 15:00)
  • Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023

  • Muhazi United vs Gorilla FC (Stade ya Ngoma, 15:00)
  • Police FC vs Mukura VS (Kigali Pelé Stadium, 15:00)
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *