IMIKINO

Perezida Wa FA Muri Espagne Arasaba Imbabazi Kubwo Kuba Yarasomye Jenni Hermoso Nyuma Yo Gutsinda Umukino w’Igikombe cy’Isi Cya Espagne

Perezida Wa FA Muri Espagne Arasaba Imbabazi Kubwo Kuba Yarasomye Jenni Hermoso Nyuma Yo Gutsinda Umukino w’Igikombe cy’Isi Cya Espagne
  • PublishedAugust 22, 2023

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, Luis Rubiales, yasabye imbabazi kuba yarasomye Jenni Hermoso ku minwa nyuma yuko Espagne itwaye igikombe cy’isi cy’abagore. Rubiales yasomye Jenni mu birori nyuma yuko ikipe yatsinze Ubwongereza igitego 1-0 kumukino wanyuma.

Hermoso yagize ati: “Sinigeze mbikunda rwose”

Ku wa mbere, Rubiales yagize ati: “Naribeshye rwose nkora ibidakwiye, ndabyemera.” Ntabwo byari bigambiriwe gusa byatewe n’ibyishimo byinshi.  Ngomba gusaba imbabazi, nkabyigiraho, kandi nkumva ko iyo uri perezida ugomba kurushaho kwitonda.”

Rubiales yari yanenzwe na bamwe mu baminisitiri ba guverinoma ya Espagne aho Minisitiri w’uburinganire muri Espagne, Irene Montero yagize ati: “Ni ubwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore bahura naryo buri munsi.” Yakomeje agira ati: “Ntidukwiye gutekereza ko gusomana tutabanje kubiherwa uruhushya ari ikintu cyoroheje gisanzwe.”

Minisitiri w’imikino muri Espagne, Miquel Iceta, nawe yatangarije radiyo rusange ya Espagne ko “bitari byemewe” ko Rubiales yasoma Hermoso, yongeraho ati: “Ikintu cya mbere Rubiales agomba gukora ni ugutanga ibisobanuro no gusaba imbabazi”

Gusa abantu benshi harimo na nyiri ugukorerwaho iki gikorwa cyagereranijwe n’Ihohoterwa, Hermoso, bavuze ko ibi byari “ikimenyetso gisanzwe cy’urukundo”. Rubiales yabwiye umunyamakuru wa Espagne COPE ko ari “ugusomana hagati y’inshuti ebyiri zishimira ikintu ari ibintu bisanzwe kandi ababibonye ukundi ninjiji”. Yongeyeho ati: “Reka twirengagize ibyabaye, twishimire ibintu byiza”.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *