IMIKINO

Tuyizere Étienne na Nzayisenga Valentine Begukanye Umunsi Wa Mbere Wa ‘Akagera Race’

Tuyizere Étienne na Nzayisenga Valentine Begukanye Umunsi Wa Mbere Wa ‘Akagera Race’
  • PublishedMay 28, 2023

Tuyizere Étienne ukinira Benediction Club na Nzayisenga Valentine wa Canyon yo mu Budage, ni bo begukanye umunsi wa mbere w’Isiganwa ry’Amagare “Akagare Race” riri gukinwa ku nshuro ya mbere.

Ni ku nshuro ya mbere Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye isiganwa ry’iminsi ibiri ku byiciro byose.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi, abakinnyi bahagurukiye i Gicumbi berekeza i Nyagatare mu muhanda mushya uheruka gukorwa uhuza Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, wiganjemo amakorosi no kumanuka cyane.

Mu bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 87, hatsinze Tuyizere Étienne wa Benediction Club watanze abandi ku murongo nyuma yo kunyonga n’imbaraga nyinshi.

Yakoresheje amasaha abiri, iminota 31 n’amasegonda 35, anganya ibihe n’abandi barimo Masengesho Vainqueur bakinana, Joel Kyaviro wa Cine Elmay, Gahemba Bernabe wa Java-InovoTec na Niringiyimana Ramazan wa Les Amis Sportifs.

Mugisha Moïse wari wayoboye isiganwa igihe kirekire ari kumwe na Gahemba, Kyaviro na Niringiyimana, yabaye uwa gatanu yasizwe amasegonda atanu, akurikirwa n’igikundi cyayobowe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ cyahageze nyuma y’umunota n’amasegonda 15. Mu bakinnyi 45 bari bitabiriye iri siganwa muri iki cyiciro, 42 ni bo basoje.

Mu cyiciro cy’abagore, na bo bakinnye intera y’ibilometero 77 uhereye mu Rukomo, Nzayisenga Valentine wa Canyon Sram Generation yo mu Budage, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota ibiri n’amasegonda 30, arusha amasegonda 13 Mwamikazi Djazila na Mukashema Josiane.

Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportifs yabaye uwa mbere mu ngimbi akoresheje isaha imwe, iminota 43 n’amasegonda 12, arusha amasegonda umunani Uhiriwe Espoir wa Nyabihu Cycling Team.

Muri iki cyiciro, Shyaka Janvier wari umaze iminsi yitwara neza, ntiyabashije gusoza kuko ari mu bakinnyi batandatu baguye mbere y’uko binjira mu Karere ka Gatsibo.

Abangavu batandatu bakinnye intera y’ibilometero 77 bose ni aba Bugesera Cycling Team. Hatsinze Uwera Aline na we warushije Byukusenge Mariatha imbaraga akamutanga ku murongo kuko bombi bakoresheje amasaha abiri, iminota ibiri n’amasegonda 43.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023, abakinnyi barahaguruka i Nyagatare saa Tatu berekeza i Kayonza ku munsi wa kabiri w’isiganwa.

Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 barakora ibilometero 160 mu muhanda Nyagatare [babanza kuzenguruka kabiri]- Rwinkwavu-K ayonza mu gihe abagore n’ingimbi bakora ibilometero 91 mu muhanda Nyagatare-Kayonza naho abangavu bagakina ibilometero 75 mu muhanda wa Ryabega- Kayonza.

“Akagare Race” ikinwe iminsi ibiri mu rwego rwo gutangira gutegura abakiri bato gukina iminsi ikurikirana nk’uko amasiganwa arimo Tour du Rwanda akinwa, hagamijwe gutegura imibiri yabo bakiri kare.

Tuyizere Étienne yatanze abandi kurenga umurongo nyuma yi kugerana i Nyagatare

Mugisha Moïse wari mu bakinnyi bayoboye isiganwa mbere yo kwinjira i Nyagatare, yabaye uwa gatanu

Abantu bari benshi ku muhanda baje kureba uko abakinnyi basiganwa

Meya w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah barebye isozwa ry’umunsi wa mbere wa Akagera Race i Nyagatare

Abakinnyi batatu ba mbere mu bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23

Nzayisenga Valentine na bagenzi be baje mu myanya itatu ya mbere

Abakinnyi batatu ba mbere bahembwe mu cyiciro cy’ingimbi

Ikipe ya Bugesera WCT ni yo yakinnye mu bangavu
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *