IMIDELI

Hagiye Kuba Ibirori by’Imideli Bizasoza Umwaka wa 2023 Byateguwe na Rifi Entertainment

Hagiye Kuba Ibirori by’Imideli Bizasoza Umwaka wa 2023 Byateguwe na Rifi Entertainment
  • PublishedDecember 4, 2023

Nyuma y’uko ibirori by’imideli byari bikomeye nka Rwanda Fashion Week, Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, Mercedes-Benz Fashion Week na Rwanda Modesty Fashion Show bisa nk’ibyahagaze hagiye kuba ibindi bishya bizasoza umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo.

Ni ibirori byiswe ‘Rifi Dance & Fashion Show’ bizahurizwamo kumurika imideli y’imyambaro itandukanye y’abanyamideli bakomeye mu Rwanda bazatoranywa bari hagati ya barindwi na 13.

Byateguwe na Rifi Entertainment isanzwe ifasha abanyamideli batandukanye, igakora n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyidagaduro.

Umuyobozi Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan, yavuze ko batekereje gukora ibintu bitandukanye n’ibyo abantu babona mu birori by’imideli mu Rwanda.

Yagize ati “Hari uburyo abamurika imideli baba bameze ku rubyiniro, ntabwo inaha biraza. Abamurika imideli bakaza ku rubyiniro bagaragiwe n’ababyinnyi. Ibi bisanzwe bizwi muri Amerika no mu Bufaransa, ikindi bituma abantu batabihirwa.’’

Yakomeje avuga ko uretse ibyo kandi nyuma yo guhurira ku rubyiniro kw’abamurika imideli n’ababyinnyi hari ikindi gice buri bamwe bazakora ukwabo. Ibi birori biteganyijwe ko bizabera muri Onomo Hotel ku wa 30 Ukuboza 2023.

Kwinjira muri ibi birori ni 5000 Frw, 10.000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu yashyizwe ku 100.000 Frw.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *