AMAKURU UBUREZI

Imbamutima z’abarimu bigishiriza mu mashuri yasanwe na RDF i Bangui

Imbamutima z’abarimu bigishiriza mu mashuri yasanwe na RDF i Bangui
  • PublishedNovember 24, 2023

Abarimu bigisha mu ishuri riherereye mu Murwa Mukuru wa Bangui mu gace ka Kina, muri Centrafrique, bashima cyane Ingabo z’u Rwanda ku bwo kugarura amahoro n’ituze, byongeyeho bakanasana ishuri ryagizwe itongo mu 2013 mu ntambara iki gihugu cyari gihanganiyemo n’imitwe y’itwaje intwaro.

Iri shuri ryasanwe n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique [MINUSCA], zigiye kumarayo imyaka 10.

Ni igikorwa cyakiranywe ibyishimo n’abarimu biri shuri ndetse n’abaturage batuye muri aka gace, ryahise ryitabirwa n’abanyeshuri benshi mu buryo bugaragara. Kuri ubu ryigiramo abanyeshuri 2400 barimo abahungu 900 n’abakorwa 1000.

Umwe mu barezi baha amasomo aba banyeshuri, Bembenge Crépin, aganira na IGIHE, yavuze ko iri shuri rifite amateka akomeye ndetse rikaba rimwe mu ryanyuzwemo n’abantu batari bake, ariko nyuma rikaza gusenywa mu ntambara.

Yagize ati “[…] Nibwo haje izi ngabo z’u Rwanda zadufashije kuvugurura ibyumba by’amashuri by’iki kigo turabashimira cyane kuko nibo batumye uyu munsi njye n’abanyeshuri banjye twicayemo tumeze neza, muri make ndanyuzwe.”

Nubwo iyi ari intambwe ikwiye kwishimirwa, ariko nanone ubucucike bw’abanyeshuri muri iki kigo buteye inkeke kuko hari aho usanga mu ishuri rimwe harimo abana bari hagati ya 100 na 150.

Bembenge yakomeje avuga ko “Ingabo z’u Rwanda zadukoreye ibikomeye ariko hari ikindi gice cy’iri shuri kitarasanwa, twabasabaga ko ubu bufasha bwakomeza bakadufasha kuvugurura icyo gice.”

Yavuze ko kuba ku ntebe imwe hashobora kwicaraho abana bane cyangwa batanu biteje ikibazo, bityo bakeneye n’ibindi bikoresho byiyongera ku byo bafite, ku buryo byagira uruhare mu myigire myiza y’abaharererwa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri iki gihugu, hari impinduka zigaragara zabaye kandi ko ibikorwa nk’iki byo kubaka amashuri bikorwa no mu tundi duce tw’iki gihugu ko hari n’andi mashuri yubatse n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Minusca.

Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyiraga hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura ‘coup d’état’ ariko ntibyawuhira.

Zageze muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati, mu ntangiriro za 2014 mu butumwa bwari ubw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA, nyuma y’amezi make buza guhinduka, zitangira kubarizwa mu butumwa bwa Loni, Minusca.

Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *