AMAKURU

Ikuru ibabaje abana 13 barohamye muri Nyabarongo ,10 bakaburirwa irengero

Ikuru ibabaje abana 13 barohamye muri Nyabarongo ,10 bakaburirwa irengero
  • PublishedJuly 18, 2023

Abo bana imyaka yabo iri hagati ya 9 na 13. Ni Antoine Komezumfashe w’imyaka 9 y’amavuko, Vedaste Uwihoreye w’imyaka 10, Gervais Ntakirutimana w’imyaka 10, Kelly Uwiringiyimana w’imyaka 10, Samuel Niwegisubizo w’imyaka 10, Yeremiya Sempundu w’imyaka 11, Serge Niyonsenga w’imyaka 11, Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12, Irene Ndahimana w’imyaka 13, na Itangishatse Stanislas w’imyaka 13.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2023 mu mugezi wa Nyabarongo mu gice giherereye mu Mudugudu wa Cyarubambire mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, habereye impanuka y’ubwato bwarohamye ,abana 13 bari baburimo 10 muribo baburiwe irengero,batatu n’umugabo wari ubutwaye nibo barokotse iyo mpanuka.

Ubu bwato bwarimo abana barenga 13, bwambukaga buva mu Karere ka Muhanga bugana mu ka Ngororero, bwari butwawe n’umugabo witwa Jean Pierre Ndababonye wari ujyanye abo bana kubakoresha mu mirimo yo gutunda amatafari .Uyu mugabo wahise atabwa muri yombi, avuga ko atazi neza umubare w’abana bari muri ubwo bwato.

Bivugwa ko bagezemo hagati mu mugezi, ubwato bw’ibiti barimo bugatangira kwinjiramo amazi kugeza aho burushijwe ingufu n’amazi, bugahita burohama.

Abo abana bari hagati y’imyaka icyenda na 13 y’amavuko bose b’abahungu, mu gihe abarokotse na bo b’abahungu bari hagati y’imyaka 10 na 12. Bamwe muri aba bana bari muri ubu bwato, bari basanzwe bafitanye isano n’uyu mugabo wari ubatwaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yahise ajya ahabereye iyi mpanuka, akavuga ko bigoye kuba hari icyizere ko abana barohamye baboneka bakiri bazima.

Uyu muyobozi avuga ko imibare y’aba bana barohamye ivugwa n’uyu mugabo ishobora kuba irenga cyangwa ikaba itageraho kuko amakuru atanga agenda abusanya.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko muri iyi mpanuka “habashije kurokokamo batatu ndetse n’umusare, abandi icumi kugeza ubu ntibaraboneka, dukomeje ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo tube twabona imibiri yabo kuko kuba baboneka ari bazima byo ntabwo umuntu yabyizera ugereranyije n’igihe gishize.”

Guverineri Kayitesi avuga ko inzego zirimo z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, ari na bwo zaganirizaga abarokotse iyi mpanuka, hakabasha kumenyekana imyirondoro y’abana bari bari muri ubu bwato ndetse n’imiryango bakomokamo.

Avuga ko aba barokotse bavuga ko amazi yinjiye muri ubu bwato bw’ibiti bari barimo, ari na byo byatumye burohama kuko bwari bwamaze kurushwa imbaraga n’amazi.

Nubwo hatangiye gukorwa iperereza ariko “ikigaragara ni uko bwari ubwato butari bwujuje ibisabwa, butajyanye n’amabwiriza yashyizweho ajyanye n’ingendo zo mu mazi, ubundi dusaba ko ari ubwato buba bufite moteri, ababugendamo bafite ubwirinzi bambanye Life Jacket.”

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *