IKORANABUHANGA

MTN Yatangije ‘Tubirimo na Mokash’ Izatuma Abayikoresha Bahabwa Miliyoni 5 Frw.

MTN Yatangije ‘Tubirimo na Mokash’ Izatuma Abayikoresha Bahabwa Miliyoni 5 Frw.
  • PublishedMay 27, 2023

Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, yatangaje ko abakiriya bakoresha serivisi za Mobile Money bizigamira cyangwa baka inguzanyo banyuze muri Mokash, bazatsindira ibihembo by’amafaranga agera kuri miliyoni eshanu mu gihe cy’amezi abiri.

Iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko igamije guteza imbere Abanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe kuzigama no kwiguriza muri MTN Mobile Money, Fabiola Kayitesi yatangaje ko hari Abanyarwanda bamwe batazi ko umuntu wizigamiye kuri Mokash ahabwa inyungu ya 7% ku mwaka.

Ati “Muri serivisi zose dutanga duhora twibaza ngo ni iki cyateza imbere abanyarwanda? Dufite serivisi ya Mokash yo kwizigamira ndetse no kwiguriza, aho wizigamira tukaguha inyungu. Ya mafaranga umuturage yabikaga munsi ya matela, amwe yagendanaga mu mufuka, nayabitse kuri Mobile Money yizigame kuri Mokash ubundi tumwungukire 7% ku mwaka.”

Kayitesi avuga ko muri Mokash baguriza umuntu amafaranga ageze ku bihumbi 500 Frw.

Muri iyi gahunda izamara amezi abiri, buri cyumweru abantu 25 bakoresheje cyane serivisi ya Mokash bazajya bahabwa ibihembo by’amafaranga kuva ku bihumbi 50 Frw kugeza ku bihumbi 500Frw.

Ni mu gihe ku musozo w’ukwezi kwa mbere igihembo nyamukuru kizaba ari miliyoni eshatu, naho ku musozo w’amezi abiri igihembo nyamukuru kikazaba miliyoni 5 Frw.

Kayitesi ati “Mu byo dutekereza ni uguteza imbere abaturage, kuguhereza amafaranga uhagitamo ikintu cyo gukora ni byo abaturage bashaka.”

MTN Rwanda ifatanya na banki ya NCBA mu kwizigama no kwiguriza binyuze muri Mokash.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga muri NCBA, Rosine Munyana, yavuze ko ubu buryo bworohereza abakiriya kubona serivisi z’imari amasaha yose, aho bari hose.

Ati “Mbese ni nka banki igendanwa ku bakiliya ba MTN Mobile Money. Ubasha kubitsa bidasabye kujya gufunguza konti muri banki, nta gutonda umurongo aho waba uri hose ushobora kubitsa bakakungukira.”

Uwigurije kuri Mokash yishyura mu minsi 30, yongeyeho inyungu ya 9%. Gusa abatishyuye ku gihe bashyirwa muri ba bihemu.

Abari kwinjira muri Mokash binyuze muri ubu bukangurambaga banyura ku *182*13# bagakurikiza amabwiriza, mu gihe abasanzwe bakoresha Mobile Money bakoresha *182*5#.

Amafaranga abantu bizigamiye abyara inyungu buri munsi kuko igihe uyakuriyeho bakubarira inyungu wari ugejejemo.

Abantu bari benshi i Nyabugogo bumva uko bakwizigamira muri Mokash

Uzakoresha iyi serivisi cyane azatsindira miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda

Usubije neza yatahanye igihembo

Umuyobozi ushinzwe kuzigama no kwiguriza muri MTN Mobile Money, Fabiola Kayitesi yavuze ko iyi gahunda igamije gushishikariza abanyarwanda kwizigamira

Inzira wanyuramo ukinjira muri poromosiyo ya Mokash

Abaturage bahise biyandikisha muri Mokash ku bwinshi
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *