IKORANABUHANGA

Biravugwa Ko Ikoranabuhanga Rya ‘Bard’ Rigiye Gusimbura Irya ‘ChatGPT’.

Biravugwa Ko Ikoranabuhanga Rya ‘Bard’ Rigiye Gusimbura Irya ‘ChatGPT’.
  • PublishedMay 15, 2023

Muri uku kwezi kwa Gicurasi nibwo Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Google cyamuritse urubuga rwa Bard rufasha abantu kubona amakuru, kunoza inyandiko no gukora indi mirimo kuri internet, mu buryo bwihuse kandi bwizewe hifashishijwe ubwenge buhangano, Artificial Intelligence.

Bard ni urubuga rwavutse mu gihe hari hashize iminsi abantu barayobotse urundi ruzwi nka ChatGPT narwo rutanga serivisi nk’izi neza neza.

Kuva Google yashyira hanze Bard, abakurikiranira hafi iby’ikoranabuhanga batangiye kugaragaza ko mu gihe ChatGPT itaba ikoze amavugurura ishobora gusanga abantu benshi bayivuyeho bakayoboka ubu buryo bushya cyane ko bwo bufite ikoranabuhanga rigezweho.

Kimwe mu byo aba bahanga bashingiraho bavuga ko ivuka rya Bard rishobora kuba iherezo rya ChatGPT ni ikoranabuhanga uru rubuga rwa Google rufite ryo gufata amakuru umuntu arusabye rukayahuza n’ibigezweho hifashishijwe internet.

Ibi bivuze ko niba Bard uyibajije amakuru ajyanye n’uko ubukungu bwa Afurika buhagaze ntabwo izaguha amagambo gusa, ahubwo ishobora no kwifashisha internet igushakira andi makuru agezweho kuri iyi ngingo cyane cyane ajyanye n’imibare, ibintu bitakundaga kubakoresha ChatGPT.

Undi mwihariko wa Bard ni uko ifite ikoranabuhanga ry’uko ushobora kuyibaza ukoresheje amajwi aho kwakira inyandiko gusa nk’uko bimeze kuri ChatGPT. Iri koranabuhanga ryitezweho kuzafasha abantu gukoresha umwanya wabo neza kuko kuvuga bitwara igihe gito ugereranyije no kwandika.

Mu gihe uri gukoresha Bard kandi hashyizweho uburyo ushobora kohereza inyandiko imaze kuguha ukoresheje email cyangwa ubundi buryo bitagusabye kubanza gukora ‘Copy and Paste’ nk’uko bigenda kuri ChatGPT.

Indi ngingo igaragazwa nk’ishobora gutuma abantu batera umugongo ChatGPT ni uburyo bw’ikoranabuhanga Bard ifite bwo gufasha abahanga mu bya mudasobwa kujya babona ‘code’ bifashisha mu gukora porogaramu zitandukanye bitabasabye kuzikorera.

Mu busanzwe kugira ngo umuntu abashe gukora porogaramu ya mudasobwa bisaba ko aba afite ubumenyi mu bijyanye na ‘Coding’ kuko aribyo bituma mudasobwa ibasha kumenya icyo uyibwiye kandi ikagikora.

Gukora izi ‘code’ usanga ari ibintu bifata umwanya ndetse rimwe na rimwe bikaba byazamo no kwibeshya, ari nayo mpamvu yatumye Google itangiza uburyo bw’ubwenge bw’ubukorano buzajya bwifashishwa n’abashaka gukora porogaramu za mudasobwa.

Mu gihe kandi bisanzwe bimenyerewe ko igihe ubajije ChatGPT ikibazo ku ngingo runaka iguha igisubizo gikubiye mu nyandiko imwe igizwe n’amapaji atandukanye, Bard yo izajya iguha inyandiko eshatu wihitiremo iyo ubona ijyanye n’ibyo wifuza cyane.

Kuri ubu Bard yatangijwe mu bihugu 180 by’isi, ikoreshwa mu ndimi nk’Icyongerereza, Ikiyapani n’Igi-Korea. Bidatinze, izo ndimi ziziyongeraho izindi zigera kuri 40 mu gufasha abazivuga kwitabira iryo koranabuhanga ku bwinshi.

Ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mbere yo kurikoresha bizabanza gutegereza ko Google yerekana ko ridahabanye n’amategeko agenga uyu muryango.

Ubu kandi Bard iri gushyirwamo uburyo buvuguruye burimo kugaragaza neza inkomoko ya nyayo y’amakuru izajya itanga, uburyo bwa ‘dark mode’ bufasha mu kugabanya urumuri, n’ibindi.

 

Inkomoko: Igihe.com

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *