IMIKINO

Ikipe y’Igihugu ya Handball yatangiye umwiherero yitegura Igikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu ya Handball yatangiye umwiherero yitegura Igikombe cy’Afurika
  • PublishedDecember 15, 2023

Ikipe y’Igihugu ya Handball mu Bagabo yatangiye umwiherero witegura imikino y’Igikombe cy’Afurika izabera mu Misiri kuva tariki 17 kugeza 27 Mutarama 2024.

Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza 2023, aho biteganyijwe ko imyitozo ya nyuma izaba igizwe n’abakinnyi 18 izabera muri BK Arena.

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Umunya Espange, Rafa Guijosa, na we yamaze kugera mu Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe rya Handball (FERWAHAND) rishyira hanze abakinnyi 26 bazatoranywamo abeza bazahagararira u Rwanda muri iki gikombe.

Mu bakinnyi bahamagawe higanjemo abakinira Gicumbi HC na Police HC baherutse mu mikino ihuza ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, kongeraho aba APR HC.

U Rwanda ruri mu Itsinda rya mbere hamwe na Cape Verde, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *