AMAKURU

Ikintu gikomeye ababyeyi batazi bakeiye kumenya

Ikintu gikomeye ababyeyi batazi bakeiye kumenya
  • PublishedMay 31, 2023

Nk’ibisanzwe iyo umugore amaze kubyara, imibereho myiza y’umwana itangira kwitabwaho mu muryango, ugasanga ubuzima bw’umubyeyi ntibukomeje kwitabwaho neza. Ababyeyi benshi bakibyara baba bahuze cyane ugasanga ntibibakundiye kujya kureba umubyaza cyangwa umuforomo, nubwo amabwiriza y’ubuvuzi aherutse kuvuga ko bagomba kubikora mu gihe cy’ibyumweru bitatu babyaye.

Ariko ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko inshuro nyinshi ibibazo by’ububuzima bw’umubyeyi utwite bivuka nyuma yo kubyara, akenshi nyuma y’uko umubyeyi asohotse mu bitaro.

Ni ryari ingorane zo kubyara zishobora kubaho?

Ibyumweru bitandatu byambere nyuma yo kubyara nibyo biteye impungenge cyane; ababyeyi n’ababari hafi bagomba kuba maso mu gihe cy’icyumweru cya mbere. Ariko ingorane zijyanye no gutwita zishobora kubaho kugera ku gihe cy’umwaka nyuma yo kubyara.

Dr. Cheryl Franklin, umwalimu w’ububyaza n’ubuzima bw’abagore mu ishuri ry’ubuvuzi rya Morehouse muri Atlanta, yagize ati: “Umwaka wa mbere wose ni igihe cyo kwitwararika.

“Ninde ufite ibyago byinshi?

Abagore b’abirabura bakubye hafi inshuro ebyiri abagore b’abazungu mu kugira ibibazo bikomeye nyuma yo kubyara. Abagore kavukire b’Abanyamerika bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo, haba mugihe batwite ndetse na nyuma yo kubyara.

Ariko ababyeyi bose bafite imyaka 35 kuzamura bashobora guhura nibibazo nyuma yo kuva mu bitaro, hadashingiwe ku bwoko cyangwa inkomoko yabo. Abagore babyawe bongerewe hamwe n’ababyaye abana bapfuye, nabo bafite ibyago byinshi byo guhura nibibazo, kimwe n’abagore babyibushye cyane ndetse n’abasanganywe ibibazo by’indwara zikomeye nk’iz’umutima.Ni ibihe bimenyetso mpuruza bikunze kubaho?

Hari ibimenyetso byinshi nyuma yo kubyara bishobora kwerekana ko hari ibibazo bikomeye by’ubuzima kandi bisaba ko umubyeyi ahita yitabwaho byihutirwa. Harimo: Kubabara umutwe bidashira cyangwa bikarushaho kuba bibi, Kuzungera cyangwa gucika intege;

Umuriro wa dogere 100.4 cyangwa zirenga, kubyimba cyane mu maso cyangwa mu biganza, ibibazo byo guhumeka, kubabara mu gatuza cyangwa gutera vuba k’umutima, isesemi ikabije no kuruka, ububabare bukabije mu nda, kubyimba cyane, gutukura cyangwa kubabara ukuboko cyangwa ukuguru, kuva amaraso menshi mu gitsina cyangwa ururenda; n’umunaniro ukabije.

Niba udashobora kugera ku muntu usanzwe ugufasha byihuse, ihutire kujya mu cymba bakiriramo indembe, kandi wibuke kuvuga ko wari utwite mu gihe kigera ku mwaka ushize.

Nyuma yo kubyara, zirikana gusubira muri OB-GYN cyangwa ku mubyaza wawe kwisuzumisha, byaba byiza mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bya mbere nyuma yo kuva mu bitaro nk’uko bitangazwa na New York Times.

Niba hari ibibazo wagize utwite, cyangwa ufite ibibazo bikomeye nk’umuvuduko ukabije, diabete cyangwa umubyibuho ukabije, saba uwakwakiriye kugukorera isuzuma hakiri kare, kwitabwaho cyane cyangwa kwimurirwa ku bandi baganga bashobora kwita ku buzima bwawe nyuma yo kubyara. Niba ufite impungenge izo arizo zose, hamagara umuganga wawe.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *