Igitaramo the ben yakoreye iburundi cyatumye abanya Nigerian bashaka gukorana n’abanyarwanda indirimbo
Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Oladapo Daniel Oyebanjo wamamaye nka D’banj, yavuze ko yifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi w’Umunyarwanda ndetse ategereje gukora amahitamo hagati ya The Ben na Bruce Melodie.
Uyu muhanzi wamamaye cyane muri Afurika no ku Isi yose yabigarutseho mu kiganiro ibyamamare bitandukanye byaje mu Rwanda muri Trace Awards and Festival, byagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu, tariki 20 Ukwakira 2023.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku ruhare rwa Trace Group imaze imyaka 20 iteza umuziki nyafurika imbere, iri no kwizihiza isabukuru y’iyi myaka ndetse no ku buryo umuziki wa Afurika ukomeje gutumbagira ndetse uri kwigarurira imitima ya benshi ku Isi.
Ubwo iki kiganiro cyari kigiye kurangira, D’banj yabajijwe niba ateganya gukorana n’umuhanzi Nyarwanda, undi nta kuzuyaza avuga ko biri muri gahunda.
Ati “Ni ibintu nifuza cyane. Nafashe igihe njye n’abamfasha twumva imiziki y’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, nyuma tuza guhitamo babiri. Muri abo harimo ufite izina ryenda kuvugika nk’iryanjye witwa The Ben ndetse na Bruce Melodie.’’
Yavuze ko gusa ari ibintu atahita avuga ko bizagenda mu buryo ubwo aribwo bwose, cyane ko gukorana indirimbo ari ikintu kimwe, ariko nanone uburyo ijya hanze nabwo bukaba ikindi kizabanza kwigwaho mu gihe yaba yamaze kwemeza gukorana n’umwe muri aba bahanzi.
Muri iki kiganiro, D’banj yabajijwe icyatuma umuziki Nyafurika ukomeza gutera imbere, asubiza ko nta kindi ari ubumwe no gukomeza gushyigikirana kuko ari byo bizatuma ukomeza kwigaranzura Isi yose.
Si ubwa mbere D’banj aje mu Rwanda, cyane ko yaherukaga i Kigali mu 2020 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyasozaga inama ya Creative Africa Exchange [CAX] cyaririmbyemo abahanzi b’ibyamamare nka Mr Flavour kimwe n’Abanyarwanda barimo Marina, Kivumbi na Niyo Bosco.
Kuri ubu yagarutse muri Trace Awards and Festival iri kubera mu Rwanda tariki 20-22 Ukwakira 2023.
D’Banj n’umunyamideli Maria Borges ni bo bayobora ibirori bya Trace Awards bitegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira muri BK Arena, ahaba hateraniye ibyamamare bitandukanye mu muziki ku Isi yose.
Ibi birori biraririmbamo abahanzi batandukanye barimo Diamond Platnumz, Jux, Bruce Melodie, Yemi Alade n’abandi benshi.