IMIKINO

Igikombe cya Afurika 2025 gishobora gukomwa mu nkokora n’icy’Isi cy’amakipe

Igikombe cya Afurika 2025 gishobora gukomwa mu nkokora n’icy’Isi cy’amakipe
  • PublishedJanuary 14, 2024

Igikombe cya Afurika cya 2025 cyari giteganyijwe kuba mu mpeshyi ya 2025, gishobora kuzimurwa kubera ko hateganyijwe irindi rushanwa rikomeye ry’Igikombe cy’Isi kizakinwa n’amakipe 32 akomeye ku Isi.

 

Ibi byatangajwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), Patrice Tlhopane Motsepe, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro CAN 2023 iri kubera muri Côte d’Ivoire mu ijoro ryo ku wa 12 Mutarama 2023.

Igikombe cya Afurika kimaze guhindurirwa ibihe kuva cyakomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ikirere n’icyorezo cya Covid 19, aho byatumye gikunda kuba mu ntangiro z’umwaka.

Byari biteganyijwe ko mu 2025 kigomba gusubizwa mu mpeshyi ariko bishobora kugorana kuko Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ryahashyize irushanwa rizitabirwa n’amakipe ayoboye ayandi ku Isi rya ‘Club World Cup’.

Nubwo bimeze bityo ariko, Motsepe yavuze ko iyi ari impamvu irushanwa rizabera muri Maroc ritarahabwa amatariki gusa impande zombi ziri kuganira ngo harebwe icyakorwa.

Motsepe yagize ati “Turashaka ko Igikombe cy’Ibihugu muri Afurika kinogera buri wese kandi kikagenda neza. Turacyari kuvugana na FIFA ku buryo twashyira ku murongo amatariki.”

Gukina CAN mu ntangiriro z’umwaka biri kubangamira amakipe afite abakinnyi benshi b’Abanyafurika kuko bayasiga bakajya guhagararira ibihugu byabo, akaba ariyo mpamvu CAF yifuza kurisubiza hagati mu mwaka.

Igikombe cy’Isi cy’ama-Club kizaba kuva tariki 15 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2025 kibere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *